Ni igikorwa cyabaye ku wa 9 Werurwe 2022, ubwo abahataniye ikamba rya Miss Rwanda, basuraga icyicaro gikuru cya Banki ya Kigali mu rwego rwo kumenya byinshi mu mikorere yayo nk’umwe mu bafatanyabikorwa bakuru ba Miss Rwanda 2022.
Dr Karusisi yabasobanuriye imikorere ya banki no kuba ifite inshingano zo guhindura ubuzima bw’abenegihugu binyuze muri serivisi z’imari.
Yabibukije ko Banki ya Kigali yahisemo gufatanya na Miss Rwanda kuko ari irushanwa rigaragaza ubushobozi bw’umwana w’umukobwa kandi ushobora no kubera bagenzi be icyitegererezo.
Ati “Twebwe nka BK, twashatse gufatanya na Miss Rwanda kuko tubona ko ari igikorwa cyiza, mwebwe nk’abakobwa muri 19, ariko hari abakobwa wenda bagera kuri miliyoni hano mu Rwanda no hanze yarwo babareberaho. Babona ko muri beza, ariko ko mufite ibitekerezo byiza byubaka igihugu.”
Umuyobozi wa Banki ya Kigali, Dr Karusisi, yibukije aba bakobwa ko kuba bagaragara nk’icyitegererezo ku bandi biri mu mpamvu bahisemo gukorana n’uzaba ufite igitekerezo cy’umushinga mwiza urimo udushya.
Ati “Dukorana na Miss Rwanda mu gutera inkunga umushinga uzagaragara ko ufite agashya kurusha iyindi. Twe twemera ko kugira ngo igihugu cyacu gitere imbere, biterwa n’abantu bahanga imishinga ifite udushya, ni cyo gituma twifuza gukorana na Miss Rwanda by’umwihariko tugakorana n’uzatwereka umushinga ufite udushya twinshi.”
BK ifite ikipe izakurikirana imishinga yose y’abakobwa bahatanira ikamba rya Miss Rwanda, ikaba ariyo izahitamo ufite agashya kurusha iyindi, ukazaterwa inkunga mu buryo bw’ibitekerezo n’ubw’amafaranga, kugira ngo ushyirwe mu bikorwa.
Darina Kayumba uri mu bahatanira ikamba rya Miss Rwanda yavuze ko urugendo bakoreye muri Banki ya Kigali barwungukiyemo byinshi kandi by’ingirakamaro.
Ati “Kubera impanuro yaduhaye, byatumye nongera gutekereza ku mushinga wanjye, kugira ngo ndusheho kuwukomeza. Imana izabimfashamo mbe ari njye utsinda.”
Mugenzi we witwa Kevine Ikirezi Musoni, yagize ati “Yaduhaye impanuro ku buryo umushinga mwiza ugomba kuba umeze, ngiye kunonosora uwanjye birushijeho kugira ngo uzahindure byinshi ku gihugu, kandi nanjye umbyarire umusaruro.”
Ni ku nshuro ya kabiri, Banki ya Kigali igiye guhemba umushinga wahize indi mu yo abakobwa baba bamuritse muri Miss Rwanda. Mu 2021 nabwo iyi banki yahembye umushinga wa Musana Teta Hense, uyu akaba agiye gufashwa gutangiza uruganda rukora ibikombe byo mu mpapuro mu rwego rwo gukumira ibisanzwe birimo ibyangiza ikirere.
Uretse gufashwa gushyira mu ngiro umushinga we, umukobwa wegukanye igihembo cy’ufite uhiga iyindi agenerwa umushahara w’ibihumbi 500 Frw, ahabwa na Banki ya Kigali. Inamufasha gushyira mu bikorwa umushinga we n’amahugurwa yose akenewe atangirwa mu Urumuri.
Amafoto: Shumbusho Djasiri



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!