Ni ubutumwa yatangiye mu Nteko ya 6 ya Loni yiga ku ngamba zo kubungabunga ibidukikije yabereye i Nairobi muri Kenya. Yahagarariye Perezida Paul Kagame.
Dr Ngirente yasabye abitabiriye iyi Nteko kubahiriza ingamba zashyizweho, zigamije guhangana n’imihindagurikire y’ibihe, kurwanya ihumana ry’ikirere no kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima.
Yasobanuye ariko ko kugira ngo Isi itsinde ibibangamiye ibidukikije, imibereho y’abaturage n’ubukungu, hakenewe ubufatanye bufatika bw’ibihugu bigize Loni.
Minisitiri w’Intebe yatangaje ko u Rwanda rwasinye amasezerano mpuzamahanga arenga 16 yo kurengera ibidukikije kandi ko kubera ingamba zihariye rwafashe, rwayubahirije yose.
Ati “U Rwanda rwasinye amasezerano mpuzamahanga yo kurengera ibidukikije arenga 16. Twayagize ayacu kandi dukurikirana uburyo ashyirwa mu bikorwa. Nishimiye kubabwira ko twubahiriza inshingano zacu zose dufite muri aya masezerano.”
Yagaragaje ko hashingiwe ku musaruro mwiza uturuka mu Nteko ya Loni yiga ku kurengera ibidukikije, ibyo ibihugu byose bisabwa ari uguhuza umusanzu.
Dr Ngirente yasobanuye ko igihugu ubwacyo kidashobora kubona ibisubizo muri gahunda yo kurengera ibidukikije, ikaba ari yo mpamvu habayeho gusinya amasezerano mpuzamahanga yerekeye ku bufatanye.
Yashimangiye ko u Rwanda rwifatanyije n’ibindi bihugu bigize ihuriro HAC (High Ambition Coalition) byiyemeje guhuza imbaraga mu kugabanya ibikoresho bya pulasitiki, hagamijwe kurengera ibidukikije.
Muri Werurwe 2022, Inteko ya 5 ya Loni yiga ku bidukikije yatoye umushinga w’amasezerano mpuzamahanga ugamije kurwanya iyangirika ry’ibidukikije riterwa n’ibikoresho bya pulasitiki. U Rwanda na Peru ni byo byawuteguye kandi ni byo biwuyobora.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!