Babigarutseho kuri uyu wa 4 Ukuboza 2019 ubwo baganiraga ku mushinga wa EAC wo kwegereza abaturage imiti no guteza imbere inganda zikora imiti mu biguhu bigize EAC (East African Community Pharmaceuticals Bill).
Mu 2017, nibwo Inama y’Abaminisitiri ba EAC yagejejweho gahunda y’ibikorwa y'imyaka 10 (2017/27) ikubiye muri uwo mushinga.
Ni gahunda ikubiyemo ingamba zitandukanye zirimo gushyiraho gahunda igenga inganda zikora imiti kugira ngo zigere ku rwego rw’ubuziranenge mpuzamahanga no kuzitera inkunga.
Depite Francine Rutazana yavuze ko ubushobozi buke bw’inganda zo muri EAC butuma ikomeza kuba isoko ry’inganda zo hanze, kandi ko ari igisobanuro ko kuzongerera imbaraga bitarakorwa.
Ati “Ubushobozi buke bw’inganda z’imiti zo mu Karere bwo kudahaza isoko ry’imbere mu Karere byatumye, inganda zo hanze zigarurira isoko ry’imiti. Ibyo bivuze ko umuryango utashyizeho Politiki yo korohereza abakora imiti kugira ngo bakore ibikenewe no guhangana ku isoko n’imiti itumizwa hanze.”
Ibihugu bisabwa kwita ku buryo imiti iboneka kugira ngo abaturage babone imiti y’ibanze ku ndwara zandura n’izitandura.
Amb. Fatuma Ndangiza yavuze ko igihe abaturage baba bategerejwe imiti byabangamira n’izindi gahunda za EAC.
Ati “ Ndatekereza ko tutavuga kunga ubumwe n’uburumbuke tudafite abaturage bafite ubuzima bwiza. Birumvikana ko dukeneye imiti y’abaturage igihe barwaye ariko ikibazo dufite ni uko iyi miti yose itumizwa mu mahanga”.
EAC ifite abaturage bagera kuri miliyoni 177, inganda ifite zibasha gukora 30% by’imiti ikenewe.
Amb. Fatuma ati “Inganda z’imiti zitanga gusa 30% by’ibikenewe ku isoko, 70% bisigaye bigatumizwa mu mahanga. Bisobanuye ko turi kubura imirimo ku baturage bacu kandi nta nubwo twagera ku cyo umuturage yinjiza dushaka ko aba yinjiza.”
Yavuze ko ibihugu bya EAC biri guteza imbere inganda, kandi ko gukora imiti ari bimwe mu byakabaye iby’ibanze inganza zongererwa ubushobozi n’abashoramari bagashishikarizwa kubijyamo.
Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye ryita ku buzima (OMS) risobanura ko imiti y'ibanze ari imiti abantu bashobora kubona igihe cyose bayikeneye kandi bakabona ingano ikenewe kandi bakaba bashobora kuyigura idahenze.


Ibitekerezo 0