Umushinga wa Gari ya moshi ni umwe mu igomba guhuza ibihugu bya EAC uvuye muri Tanzania ukayihuza na Uganda n’u Rwanda nyuma ukazagera muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo no mu Burundi.

Biteganyijwe ko mu gihe uzaba watangiye gukoreshwa uzafasha mu kugabanya ikiguzi cy’ubwikorezi bw’ibicuruzwa kuva ku cyambu cya Dar es salaam kugera i Kigali no mu bihugu bituranye na rwo [u Burundi na RDC].

Ku ruhande rwa Tanzania, umuhanda wa Gari ya Moshi watangiye kubakwa. Icyiciro cya mbere kiva Dar es Salaam–Morogoro cyamaze kuzura. Gifite ibirometero 300 kikaba kiri mu igeragezwa kuva muri Mata uyu mwaka.

Cyubatswe na sisiyete zirimo Yapi Merkezi yo muri Turukiya na Mota-Engil yo muri Portugal. Igice kimwe cy’amafaranga yubatse uyu muhanda angana na miliyari 1,2 y’amadolari yafashwe nk’inguzanyo muri Banki yo muri Turikiya.

Ni mu gihe icyiciro cya kabiri cya Morogoro–Dodoma, imirimo yacyo irakomeje. Kizaba kireshya na kilimetero 426 uvuye Morogoro-Dodoma ugakomeza Makutopora.

Mu 2018 ni bwo guverinoma ya Tanzania yafashe inguzanyo ya miliyari 1,46 z’amadolari muri Standard Chartered Bank yo kubaka iki gice. Kugeza mu mpera za Nyakanga 2022, imirimo yari igeze kuri 90% ndetse biteganyijwe ko mu Ukuboza uyu mwaka izaba ugeze ku musozo. Ibindi byiciro bigera kuri bine birakomeje ndetse icya nyuma kiva Isaka-Rusumo ni cyo kizakomeza i Kigali.

Kugeza ubu ubwikorezi muri EAC burahenze by’umwihariko mu bihugu bidakora ku nyanja ari na byo Perezida wa EALA, Martin Ngoga yagarutseho kuri uyu wa 25 Ukwakira ubwo yasubizaga ibibazo by’abanyamakuru.

Ni ikiganiro cyahuje abagize EALA n’abanyamakuru nyuma yo gutangiza inteko yabo ibera i KIgali kuva ku wa 24 Ukwwakira kugeza ku wa 5 Ugushyingo 2022.

Ngoga yavuze ko mu mpamvu ituma umuhanda wa Gari ya Moshi utarubakwa mu Rwanda harimo izishingiye ku mikoro macye y’igihugu bitewe n’uko kuwubaka ari ibintu bisaba amafaranga menshi hakiyongeraho ko aho ugomba guturuka batararangiza kubaka.

Ati “Ndemera ko ubwikorezi buhenze cyane cyane iyo bigeze ku bihugu bidakora ku nyanja byo bihenda kurusha ariko na none kubaka ibyo bikorwaremezo bya gari ya moshi ari ibintu bihenze.”

“N’ibihugu igomba guturukamo ntabwo bararangiza. Ntabwo rero byatugeraho n’aho bituruka bitararangira. Icyizere ni uko aho inzira ya Gari ya Moshi igomba guturuka batangiye kubaka, twizeye ko bizagera aho bikenewe hose. Byaba byiza ko byihuta kurusha ariko hari impamvu z’ubushobozi tudafitiye ububasha zituma bitihuta.”

Depite Kimbisa Adam Omar uhagarariye Tanzania muri EALA, yavuze ko inzira za Gari ya moshi nizimara guhuzwa ibihugu bya EAC bizagera ku iterambere rikomeye. Na we yagarutse ku mbogamizi y’amikoro nka kimwe mu bituma umushinga utihutishwa.

Ati “Muri Tanzania imirimo yo kubaka umuhanda wa gari ya moshi iri kwihutishwa cyane, nk’urugero yamaze kuva Dar es Salaam kugera Morogoro na Morogoro kugera Dodoma kandi ibindi bice bizahuza u Rwanda n’u Burundi byamaze gutangazwa. Nkeka ko impamvu bikigenda gahoro ari ikibazo cy’amikoro, kuko bisaba amafaranga menshi. Ku bwanjye nta gukererwa cyane kurabaho ahubwo ibihugu biracyitegura gukora ibikorwa binoze.”

Yavuze ko uretse kubaka umuhanda bisaba no kubaka ku mpande zawo hirindwa ko abantu cyangwa amatungo bawinjiramo bikaba byateza impanuka kuko Gari ya Moshi iba ifite umuvuduko mwinshi.

Umuhanda wa Gari ya Moshi uzagera mu Rwanda uzava Isaka winjirire ku Rusumo maze ugere mu Mujyi wa Kigali ahari icyambu cyo ku butaka (Dubai Ports) mu Karere ka Kicukiro. Haziyongeraho ibilometero 18 bizagera ku kibuga mpuzamahanga cy’indege cya Bugesera.