00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ecobank yibutse abazize Jenoside yakorewe Abatutsi, isabwa umusanzu mu kubaka u Rwanda

Yanditswe na Utuje Cedric
Kuya 17 April 2026 saa 08:18
Yasuwe :

Abakora muri banki y’ubucuruzi ya Ecobank Plc bibutse ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, basabwa gukomeza kubaka u Rwanda.

Ni igikorwa cyabaye ku itariki 15 Mata 2026 gitangirana no gusobanurirwa amateka yagejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yatwaye ubuzima bw’abarenga miliyoni bazira uko bavutse.

Nyuma yo gusobanurirwa ayo mateka, abakora muri Ecobank bashyize indabo ku mva zishyinguyemo abarenga 250.000 baranabunamira mu rwego rwo kubasubiza agaciro bambuwe bicwa urw’agashinyanguro.

Abitabiriye uyu muhango banahawe ibiganiro n’ubuhamya butandukanye bugaruka kuri aya mateka ashaririye igihugu cyanyuzemo ndetse banacana urumuri rw’icyizere nk’ikimenyetso cy’ahazaza hazira amacakubiri.

Mu kiganiro cyatanzwe n’Umuvugizi Wungirije w’Ingabo z’u Rwanda, Lt Col Simon Kabera, yagaragaje ko ibyabaye mu Rwanda ari agahomamunwa.

Ati “Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yakoranywe ubukana bukabije kubera ko abarenga miliyoni b’Abatutsi bishwe mu buryo buteye agahinda kandi bukabije mu minsi 100 gusa ibyo kandi ni ibyerekana ko yateguwe.”

Yavuze ko Inkotanyi zahagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi nyuma y’uko amahanga atereranye u Rwanda gusa agaragaza ko nyuma y’uko ihagaritswe hashyizweho politiki ishingiye ku bumwe n’ubwiyunge ndetse abasaba gukomeza kugira uruhare mu kubuteza imbere.

Ati “Ndabahamagarira kugira uruhare mu kubaka iki gihugu kugira ngo tuzakomeze tugire igihugu cyiza umuntu wese yisangamo, igihugu umuntu ashobora kujya ku ishuri nta pfunwe afite.”

Yibukije abakozi ba Ecobank Plc ko bafite umukoro wo kwifashisha imbuga nkoranyambaga mu guhangana n’abakomeza kugoreka amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ati “Urugamba dufite uyu munsi ruri kuri telefone yanyu kubera ko ushobora gukoresha konti yawe ku mbuga nkoranyambaga ugasangiza amakuru nyayo, ukereka amahanga yose ibimenyetso bigaragara neza y’uko abapfobya Jenoside baba bayobya uburari kuko yateguwe mu byiciro bitandukanye.”

Numukobwa Assoumpta watanze ubuhamya yagaragaje uburyo yarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi muri Kaminuza y’u Rwanda aho yigaga ubuvuzi.

Yavuze ko ubwo yajyaga gutangira kaminuza yari yishimye cyane kubera ko yari yakabije inzozi ze gusa ubwo yahageraga yahabonye ibitandukanye n’ibyo yayitekerezagaho kubera ko yasanze yarandujwe amakimbirane ya politiki yari yugarije sosiyete nyarwanda ashingiye ku ivanguramoko.

Numukobwa yasobanuye ko muri Kaminuza y’u Rwanda abanyeshuri b’Abatutsi bakomeje gutotezwa na bagenzi babo bakoresha amagambo y’ibitutsi, ibikorwa by’urugomo n’ibindi bibateguza ko bazabica.

Numukobwa yavuze ko ijambo Sindikubwabo Théodore yavugiye i Butare, ryasembuye bikomeye ubwicanyi i Butare no muri kaminuza, aho bamwe mu banyeshuri batatinye kwinjira mu bwicanyi.

Ati “Amaze kuvuga iryo jambo twabonye ko ibintu byahindutse, tukabona imyotsi ku misozi ikikije kaminuza ndetse ibyo bituma bamwe mu banyeshuri twitegura guhunga kugira ngo batatwica.”

Numukobwa yasobanuye ko yarokokeye ku Gikongoro mu rugendo rutari rworoshye ndetse ashimira ingabo z’Inkotanyi zahagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi.

Umuyobozi Mukuru wa Ecobank Plc, Carine Umutoni, yavuze ko kwibuka ari ingenzi kubera ko bituma barushaho gusobanukirwa amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse bigatuma bimakaza ubumwe n’ubwiyunge.

Ati “Kwibuka bitugaragariza ubugome ndengakamere n’urwango byaranze abakoze Jenoside yakorewe Abatutsi ariko kandi bidusubiza agaciro k’ubumuntu n’inshingano dufite zo kurinda ubumwe bw’abanyarwanda.”

Yakomeje avuga ko Ecobank Plc ishyize imbere gukomeza gufatanya n’Abanyarwanda mu bikorwa byo kubaka igihugu cy’u Rwanda bibanda mu gufasha abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi

Yakomeje avuga ko Ecobank Plc izakomeza gufatanya n’Abanyarwanda mu bikorwa byo kubaka igihugu cy’u Rwanda mu gushyigikira no gufasha abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi kugira ngo bakomeze kwiyubaka.

Ati “Tuzakomeza gufatanya n’Abanayrwanda mu bikorwa byo kubaka igihugu cyacu by’umwihariko dukomeza kuba hafi abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi tubashyigikira kandi tubafasha mu mishinga yabo itandukanye.”

Bashyize indabo ku mva zishyinguwemo abazize Jenoside yakorewe Abatutsi
Umuyobozi wa Ecobank Plc, Umutoni Carine ashyira indabo ku mva zishyinguwemo Abatutsi barenga ibihumbi 250 bazize Jenoside yakorewe Abatutsi
Abakozi ba Ecobank basuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali
Numukobwa Assoumpta yatanze ubuhamya bw'uburyo yarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994
Umuvugizi Wungirije w'Ingabo z'u Rwanda yasabye abakozi ba Ecobank kugira uruhare mu iterambere ry'u Rwanda bahangana n'abagoreka amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi
Munyanshoza Diedonne yifatanyije na Ecobank Rwanda kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages