00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

EDECON yashimiwe uruhare igira mu iterambere ry’abatuye Gicumbi

Yanditswe na Iradukunda Serge
Kuya 8 September 2019 saa 10:35
Yasuwe :

Ubuyobozi bw’umurenge wa Mutete mu karere ka Gicumbi bwashimye uruhare sosiyete isya amabuye ikayakuramo ibikoresho byo kubaka ya EDECON igira mu guteza imbere abaturage b’uy’umurenge ikoreramo.

Byavuzwe kuwa Gatanu mu muhango wo guha impamyabumenyi abanyeshuri 50 bari bamaze amezi ane bahugurwa n’iyi sosiyete ku bufatanye n’Ikigo cya Leta gishinzwe Guteza imbere Ubumenyingiro n’Imyigishirize y’Imyuga mu Rwanda (WDA).

Abanyeshuri bahawe ubumenyi muri iyo sosiyete bujyanye n’imirimo isanzwe ikora, harimo Gutunganya ibirombe, Kwirinda no gucungira umutekano aho bakorera, Gukoresha Ibikoresho n’imashini zitunganya amabuye, guturitsa Intambi no gutunganya amabuye.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Mutete, Gahano Rubera Jean Marie Vianney yavuze ko iyi sosiyete igira uruhare cyane mu bikorwa biteza imbere abaturage b’uyu murenge birimo kubatangira ubwisungane mu kwivuza no kubaha akazi.

Yagize ati” Sosiyete ya Edecon muri uyu murenge wa Mutete, imaze gufasha abaturage uhereye ku mibereho myiza yabo ifasha abaturage batishoboye ikabatangira ubwisungane mu kwivuza by’umwihariko hejuru y’ibyo ni uko itanga akazi kenshi, muri uko kubaha akazi ikabafasha kwiteza imbere ukanasanga bamwe banaguka mu bitekerezo kuko bagira umwanya wo guhabwa ibiganiro bibafasha kongera imyumvire.”

Yongeyeho ko abahuguwe na EDECON bagiye kuba umusemburo w’iterambere muri uyu murenge.

Ati “nk’umurenge icyo twiteze kuri aba banyeshuri ni uko bazabasha kwigira, ikindi ni uko mu kwigira kwabo bizatuma akazi kaguka bigafasha n’abandi kwigira bigateza imbere Umurenge muri rusange.”

Sosiyete ya EDECON ikora ibikoresho byo kubaka bikoze mu mabuye birimo imicanga itunganyije neza, amabuye mato aseye bifashisha bakora kaburimbo, amabuye mato akora muri beto zijya mu mazu asanzwe ndetse nibindi bikoresho byo kubaka nk’amapave.

Umwe mu bashoje amasomo y’amezi ane ya EDECON, Ntitendereza Eric yavuze ko nyuma yo kurangiza kwiga amashuri yisumbuye muri siyansi akabura akazi ubu yizeye ko ubumenyi ngiro yaherewe hano buzamufasha kwibeshaho.

Yagize ati “ Ubumenyi nakuye hano buri ku rwego mpuzamahanga. Ni ukuvuga aho ariho hose bashobora kumpamagara, banyitabaje nshobora kwerekana icyo nakuye aha bikamfasha nanjye kuba nabona amafaranga”.

Ubu EDECON iri kwagura ubushobozi bwayo ngo ibashe kuba yashyira ku isoko ry’igihugu ibikoresho byo kubaka biturutse mu mabuye bingana na 10% mu mwaka wa 2020.

Umuyobozi mukuru wa EDECON, Muhizi Emmanuel yavuze ko uko imyaka izagenda iza ari nako bazagenda barushaho kwegera abaturage bari muri aka gace ikoreramo.

Yagize ati “Twifuza kurushaho kwegera abaturage mu byerekeye kubafasha kwiteza imbere no kubaha akazi uko tuzajyenda twagura ibikorwa.”

Yongeyeho ko iki ari igihe ngo Abanyarwanda bakomeze bashake ubumenyi bwo kubyaza umusaruro ibituruka mu Rwanda.

Yongeraho ati “icyo twifuza ni uko habaho kumenya ko nubwo dukora ubucuruzi ariko ubumenyi nabwo bwagakwiye kuza imbere, tukabuha abo dukoresha bitewe n’umuvuduko ndetse n’imishinga yo ku rwego ruri hejuru igihugu cyacu gifite. Imishinga nk’iyi ikeneye Urubyiruko rufite ubumenyi, dukwiye kubyitegura hagahugurwa benshi mu mishinga itandukanye.”

Robert Niyirora, Umuyobozi wungirije wa EDECON we yagize ati” Birababaza cyane iyo utangiye umushinga nk’uyu ukabura abantu bakubakira banakoresha izi mashini. Bitewe n’ukuntu byatugoye gushaka abanyamahanga tugitangira, byatweretse uburyo gutanga ubumenyi mu byo dukora ku bana b’abanyarwanda byatuma tubona abantu babizi neza.”

EDECON yatangiye muri 2017 ibijyanye no gutunganya amabuye. Ubu ikaba imaze gutanga ibikoresho mu mishinga minini y’ubwubatsi mu Rwanda birimo n’ibyo yatanze mu iyubakwa rya Kigali Arena.

Abanyeshuri bahawe masomo na EDECON mu muhango wo guhabwa impamyabumenyi
Abanyeshuri nyuma yo kurangiza amasomo y'amezi ane bahawe impamyabushobozi
EDECON isya amabuye manini igakuramo umucanga n'utubuye duto twifashishwa mu bikorwa by'ubwubatsi bitandukanye
Iyi ni imwe mu mashini sosiyete ya EDECON ikoresha isya amabuye
Ntitendereza Eric, umwe mu bahawe amasomo yavuze ko agiye ku mufasha kwibeshaho
Umucanga n'amabuye bya EDECON byifashishijwe mu kubaka inzu y'imikino n'imyidagaduro ya Kigali Arena
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Mutete, yashimye uruhare rwa EDECON mu mibereho myiza y'abaturage
Umuyobozi mukuru wa EDECON, Muhizi Emmanuel avuga ko uko imyaka izagenda iza ariko bazarushaho gukora ibikorwa bizamura imibereho y'abaturage
Abanyeshuri barangije aya masomo bafashe ifoto y'urwibutso n'abayobozi ba EDECON

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages