00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Elon Musk agiye kwinjira mu bagize Inama y’Ubutegetsi ya Twitter

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 5 April 2022 saa 08:08
Yasuwe :

Umuyobozi Mukuru wa Sosiyete ikora imodoka zikoresha amashanyarazi (Tesla) na SpaceX, Elon Musk, agiye kwinjira mu bagize Inama y’Ubutegetsi ya Twitter, intambwe yitezweho kuzana impinduka mu mikorere y’uru rubuga nkoranyambaga.

Muri uyu wa Kabiri ni bwoTwitter yatangaje ko iteganya kwinjiza Elon Musk mu bagize Inama y’Ubutegetsi muri manda izarangira mu 2024.

Nka kimwe mu bigize aya masezerano, Musk yemeye ko atazarenza imigabane ingana na 14,9% muri iki kigo mu gihe manda ye izaba itararangira.

Ku wa Mbere, Twitter yari yavuze ko Musk yaguze imigabane igera ku 9,2% by’umutungo w’iki kigo.

Aya makuru yamenyekanye nyuma y’aho Musk yari amaze iminsi akoresha Twitter anenga bimwe mu byo uru rubuga nkoranyambaga rugenderaho ndetse yibaza niba hataba hakenewe urundi rubuga nkoranyambaga ruyisimbura.

Umuyobozi Mukuru wa Twitter, Parag Agrawal yagize ati “Nishimiye gutangaza ko tugiye kwakira Elon Musk mu bagize Inama y’Ubutegetsi. Binyuze mu biganiro twagiranye mu byumweru bishize, byatugaragariye ko ari ngombwa kugira impinduka mu Nama y’Ubutegetsi y’Ikigo cyacu.”

Agrawal yagaragaje Musk nk’umuntu wizera akaba anakunda kunenga imikorere y’iyi sosiyete kandi ko inama bazajya bahuriramo na we zizazana impinduka z’igihe kirambye.

Jack Dorsey uri mu batangije Twitter akaba yaranabaye Umuyobozi Mukuru w’iyi sosiyete, yishimiye iyi nkuru agaragaza ko Musk yita cyane ku musanzu wa Twitter mu buzima bw’iyi si kandi ko we na Agrawal bazatuma ikipe irushaho gukomera.

Musk yavuze ko agiye gufatanya na Parag n’abandi bagize inama y’ubutegetsi mu kuzana impinduka zifatika mu mikorere ya Twitter mu mezi ari imbere.

Ntibiramenyekana impinduka Musk yifuza kuri uru rubuga nkoranyambaga uretse kuba mu byo yagiye agaragaza harimo ko nta buryo abarukoresha bafite bwo kuvugurura ubutumwa; ibi bikaba byaragiye bisabwa na benshi kuva kera.

Elon Musk agiye kwinjira mu bagize Inama y’Ubutegetsi ya Twitter

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages