Yabitangarije ku rukuta rwe rwa Twitter, ati "Ikindi, ngiye kugura Manchester United, murakaza neza."
Also, I’m buying Manchester United ur welcome
— Elon Musk (@elonmusk) August 17, 2022
Ni ubutumwa bwasamiwe hejuru, kuko ubwo iyi nkuru yandikwaga bwari bumaze gukundwa n’abantu barenga 538,000, no gusakazwa n’abarenga 90,000.
Abafana benshi bahise batangira kumubaza niba akomeje, cyane ko hamaze iminsi imyigaragambyo yo guhatira umuryango w’abanyamerika ufite Manchester United kuyigurisha, kuko uyiyoboye nabi.
Nyuma y’imikino ibiri ya shampiyona muri Premier League, Manchester United iri ku mwanya wa nyuma n’amanota zeru, ahubwo ifite umwenda w’ibitego bitanu.
Musk yaje gusaba abafana gusubiza amerwe mu isaho! Ati "Ni urwenya rumaze iminsi kuri Twitter. Ntabwo ngiye kugura ikipe n’imwe y’imikino."
No, this is a long-running joke on Twitter. I’m not buying any sports teams.
— Elon Musk (@elonmusk) August 17, 2022
Yakomeje avuga ko adateganya no kugura Coca-Cola ngo asubizemo cocaine nk’uko aheruka kubitangaza, "nubwo hari ibitekerezo byinshi bishyigikiye icyo cyemezo."
Umuryango wa Malcolm Irving Glazer waguze Manchester United mu 2005 kuri miliyoni 955.51 z’amadorali ya Amerika. Ushinjwa kutayiteza imbere, ahubwo ugashyira imbere inyungu bwite mu bijyanye n’amafaranga.
Elon Musk w’imyaka 51 ni we muherwe wa mbere ku Isi kuko afite umutungo mbumbe ubarirwa muri miliyari $265, akagira n’uruganda rwa Tesla rukora imodoka.
Si ubwa mbere atangaje ko agiye kugura ikigo gikomeye, kuko no mu minsi ishize yatangaje ko agiye kugura Twitter kuri miliyari 44 z’amadorali.
Icyakora byaje kurangira uyu mugabo atayiguze nkuko yari yabitangaje, ndetse ubu bari mu nkiko, nubwo amaze kuguramo imigabane 9,2%.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!