00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Elon Musk "yateye urwenya" ko agiye kugura Manchester United

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 17 August 2022 saa 10:12
Yasuwe :

Umuherwe uyoboye abandi ku Isi, Elon Musk, yatunguye benshi ubwo yavugaga ko agiye kugura Manchester United, ikipe y’umupira w’amaguru yo mu cyiciro cya mbere mu Bwongereza. Nyuma yavuze ko byari amashyengo.

Yabitangarije ku rukuta rwe rwa Twitter, ati "Ikindi, ngiye kugura Manchester United, murakaza neza."

Ni ubutumwa bwasamiwe hejuru, kuko ubwo iyi nkuru yandikwaga bwari bumaze gukundwa n’abantu barenga 538,000, no gusakazwa n’abarenga 90,000.

Abafana benshi bahise batangira kumubaza niba akomeje, cyane ko hamaze iminsi imyigaragambyo yo guhatira umuryango w’abanyamerika ufite Manchester United kuyigurisha, kuko uyiyoboye nabi.

Nyuma y’imikino ibiri ya shampiyona muri Premier League, Manchester United iri ku mwanya wa nyuma n’amanota zeru, ahubwo ifite umwenda w’ibitego bitanu.

Musk yaje gusaba abafana gusubiza amerwe mu isaho! Ati "Ni urwenya rumaze iminsi kuri Twitter. Ntabwo ngiye kugura ikipe n’imwe y’imikino."

Yakomeje avuga ko adateganya no kugura Coca-Cola ngo asubizemo cocaine nk’uko aheruka kubitangaza, "nubwo hari ibitekerezo byinshi bishyigikiye icyo cyemezo."

Umuryango wa Malcolm Irving Glazer waguze Manchester United mu 2005 kuri miliyoni 955.51 z’amadorali ya Amerika. Ushinjwa kutayiteza imbere, ahubwo ugashyira imbere inyungu bwite mu bijyanye n’amafaranga.

Elon Musk w’imyaka 51 ni we muherwe wa mbere ku Isi kuko afite umutungo mbumbe ubarirwa muri miliyari $265, akagira n’uruganda rwa Tesla rukora imodoka.

Si ubwa mbere atangaje ko agiye kugura ikigo gikomeye, kuko no mu minsi ishize yatangaje ko agiye kugura Twitter kuri miliyari 44 z’amadorali.

Icyakora byaje kurangira uyu mugabo atayiguze nkuko yari yabitangaje, ndetse ubu bari mu nkiko, nubwo amaze kuguramo imigabane 9,2%.

Elon Musk ni umuherwe ukunda kugira amashyengo
Manchester United ihagaze nabi muri ibi bihe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages