Mu bikoresho byamuritswe harimo imirasire minini yakoreshwa mu bigo binini n’inganda, ibyuma bishyushya amazi, amatara y’umutekano, amatoroshi abika umuriro, indangururamajwi zigendanwa zikoreshwa n’abari mu rugendo shuri n’ ibindi kuri uyu wa Gatanu, tariki 28 Ukwakira 2022 abimurikira Abanyarwanda n’ abakozi b’iyi sosiyete.
Umuyobozi wa Engie Energy Rwanda, Kanimba Sylvie yavuze ko iki gitekerezo cyaje nyuma yo gusanga abakiliya n’Abanyarwanda bahura n’ikibazo cyo guhendwa n’umuriro usanzwe bahitamo gukomeza kuzana ibikoresho bikomoka ku mirasire y’izuba bihendutse.
Yagize ati “Muri Engie Energy Access dufite intego kandi tuyikomeyeho yo gukomeza kugeza ku baturage ingufu z’amashyanyarazi zihindura ubuzima, zihendutse kandi ziramba. Rero impamvu yatumye tuzana ibi bicuruzwa, biri muri gahunda twihaye kandi hari n’abagiye batugaragariza ko babyifuza.”
Akomeza avuga ko ibi byose biri mu ntego yo kugeza ku baturage ingufu zitangiza ibidukikije, zaba izo bakoresha mu ngo, izikoreshwa mu nganda cyangwa ahari ibikorwa bitandukanye.
Kanimba yashimira abafatanyabikorwa babafashije mu gukora ibi bikoresho ndetse avuga ko bafite gahunda yo kuzazana ibindi bishya no kugeza ibi bicuruzwa mu gihugu cyose kugira ngo abaturage boroherwe n’ubuzima.
Umukozi ushinzwe ubucuruzi no kwamamaza ibikorwa muri Engie Energy Access, Blaize Butoyi yavuze ko kubera abantu benshi baziko ibikoresho byayo bikoreshwa ahantu hataragera umuriro byatumye batekereza n’abo mu Mujyi.
Ati “Ibi ibikoresho byitezweho kugabanya ibihombo byaterwaga n’amashanyarazi no korohereza ubuzima bw’abanyamujyi kuko twasanze hari igihe umuriro ubura ugasanga umutekano wabo utameze neza cyangwa hakagira ibitagenda neza bityo twizeye ko bino bikoresho bizabafasha.”
Butoyi yavuze ko ku bantu badafite ubushobozi bwo kugura ibikoresho bya MySol bagana ahari ishami cyangwa bagakoresha umurongo utishyurwa ‘2345’ bakamufasha kumuguriza no ku mworohereza kwishyura ibikoresho yifuza.
Kuri ubu, Engie Energy Access niyo igeza ku Banyarwanda ibicuruzwa bya Mysol, aho imaze gucanira abaturage bagera ku 300,000 bagizwe n’imiryango 600. Ni mu gihe amashuri agera kuri 400 amaze guhabwa amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba.
Imibare itangazwa na Minisiteri y’Ibikorwaremezo igaragaza ko Abanyarwanda 73% aribo bagerwaho n’amashyanyarazi, aho abarenga 50% bakoresha umuyoboro mugari w’amashanyarazi, 23% bagakoresha akomoka ku zindi ngufu zirimo imirasire y’izuba.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!