Mu gihe Abanyarwandabakomeje kwibuka ku nshuro ya 19 Jenoside yakorewe Abatutsi, Ishuri ryisumbuye rya Islam ry’i Nyamirambo (ESSI Nyamirambo), ku wa gatanu tariki 14 Kamena, hibutswe abanyeshuri n’abakozi bo kuri icyo kigo bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Igikorwa cyo kwibuka cyabimburiwe n’urugendo rwaturutse ku ishuri, bakomereza ku musigiti wo mu Biryogo (ONATRACOM), bagaruka ku ishuri aho umuhango wo kwibuka wakomereje.
Munyakazi Isiak umuyobozi wa ESSI Nyamirambo yatangarije IGIHE ko icyo gikorwa cyakozwe mu rwego rwo guha isomo abana b’abanyeshuri abenshi Jenoside yabaye bataravuka, hagambiriwe kubigisha amateka mabi yaranze u Rwanda, banabashishikariza kwigira. Yakomeje agira ati “Turasaba abanyeshuri kurwanya abagifite ingengabitekerezo ya Jenoside aho bava bakagera kandi ntimukwiye kuba abacakara bayo.”
ESSI Nyamirambo yatakaje abanyeshuri n’abarimu ndetse n’abakozi bo muri icyo kigo bagera kuri 54 bazize Jenoside yakorewe Abatutsi.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyarugenge, Mukasonga Solange, wifatanyije na ESSI Nyamirambo yagize ati “Utakwambuye ntabura kugucyerereza. Jenoside yambuye abanyarwanda ariko dukwiye kurwanya ibidukereza. Abanyarwanda twese dukwiye gufatanya tugakomera, tugashikama, tukarwanya abashaka tuzunamo amacakubiri. Dukomeze kwibuka kandi duharanira kwigira.”



















TANGA IGITEKEREZO