Umuhungu we Félix Tshisekedi yabwiye Jeune Afrique ko se yitabye Imana saa 17:22 aguye mu bitaro bya Sainte Elizabeth.
Yari yajyanywe mu Bubiligi igitaraganya mu ndege ya wenyine nyuma y’aho ubuzima butari bumeze neza.
Ni umwe mu bantu bazwi batavugaga rumwe na Perezida Joseph Kabila, ndetse yari amaze igihe kinini aba mu Bubiligi gusa kuva muri Nyakanga umwaka ushize yari yarasubiye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ariho akorera ibikorwa bye bya Politiki.
Etienne Tshisekedi wa Mulumba yavutse tariki ya 14 Ukuboza 1932, yari umuyobozi w’ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi, UDPS. Yabaye Minisitiri w’Intebe wa Congo mu 1991,1992 kugeza mu 1993 ndetse no mu 1997.
Yari amaze imyaka isaga icumi ari umwe mu batavuga rumwe n’ubutegetsi. Yabaye muri Guverinoma mu gihe Congo yategekwaga na Mobutu ndetse ni umwe mu banyepolitiki Congo yagize bamutinyukaga bakamubwira ibitagenda.
Mu 2006, we n’ishyaka rye banze ibyavuye mu matora y’Umukuru w’Igihugu bavuga ko yabayemo uburiganya ndetse ko yibwe mbere y’uko akorwa.
Mu 2011 yari umukandida ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu gusa nabwo aza gutsindwa na Joseph Kabila nubwo nyuma yaje gutera utwatsi ibyayavuyemo akavuga ko ariwe Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Ibyo byaje gutuma Polisi ndetse n’abashinzwe umutekano wa Kabila bagota inzira zose zijya mu rugo rwe bamufungira mu nzu itarigeze imenyekana.
Apfanye agahigo
Étienne Tshisekedi, umuhungu wa Alexis Mulumba na Agnès Kabena, yavukiye i Luluabourg muri Congo Mbiligi (ahasigaye hitwa Kananga, Kasai-Occidental). Yize amashuri abanza muri Kabaluanda. Hanyuma mu 1961 yaje kubona impamyabushobozi y’ikirenga mu mategeko ayikuye muri Kaminuza ya Lovanium yigisha iby’amategeko. Yaciye agahigo ko kuba ariwe munye-C0ngo wa mbere wabonye impamyabushobozi y’ikirenga mu mategeko.



















TANGA IGITEKEREZO