00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

EU yasabye ibihugu by’i Burayi guhagarika kugura ibikomoka kuri peteroli byo mu Burusiya

Yanditswe na Umutoni Rosine
Kuya 4 May 2022 saa 09:50
Yasuwe :

Umuryango w’Ibihugu by’ubumwe bw’u Burayi (EU) wasabye ibihugu 27 biwugize gufata umwanzuro wo guhagarika kugura ibikomoka kuri peteroli byo mu Burusiya mu rwego rwo guca intege icyo gihugu cyatangije intambara muri Ukraine.

Perezida wa EU, Ursula von der Leyen yanasabye ko Sberbank, imwe muri banki zikomeye mu Burusiya n’izindi ebyiri zivanwa ku buryo bw’ikoranabuhanga bwa SWIFT bworohereza amabanki kwishyurana mu buryo mpuzamahanga.

Ubwo Von der Leyen yagezaga ijambo ku Nteko Ishinga Amategeko y’u Burayi, yavuze ko ibihugu bigize EU bikwiriye gukora ibishoboka byose mu mpera za 2023 bikaba bitakivana ibikomoka kuri peteroli mu Burusiya.

Yagize ati “Tuzaharanira uburyo turangizanya n’ibikomoka kuri peteroli bituruka mu Burusiya ariko tubikore mu buryo budufasha gushakisha ahandi tubivana kandi ntibigire ingaruka zikomeye ku isoko mpuzamahanga.”

Nubwo ari ubusabe, Von der Leyen yatangaje ko bizasaba ibiganiro bikomeye kuko bimwe mu bihugu by’i Burayi bikoresha cyane ibikomoka kuri peteroli na Gaz biturutse mu Burusiya, ku buryo bizagorana kubyumvisha ko bigomba kubihagarika.

Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi 26 % by’ibikomoka kuri peteroli ukoresha bituruka mu Burusiya.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages