Perezida wa EU, Ursula von der Leyen yanasabye ko Sberbank, imwe muri banki zikomeye mu Burusiya n’izindi ebyiri zivanwa ku buryo bw’ikoranabuhanga bwa SWIFT bworohereza amabanki kwishyurana mu buryo mpuzamahanga.
Ubwo Von der Leyen yagezaga ijambo ku Nteko Ishinga Amategeko y’u Burayi, yavuze ko ibihugu bigize EU bikwiriye gukora ibishoboka byose mu mpera za 2023 bikaba bitakivana ibikomoka kuri peteroli mu Burusiya.
Yagize ati “Tuzaharanira uburyo turangizanya n’ibikomoka kuri peteroli bituruka mu Burusiya ariko tubikore mu buryo budufasha gushakisha ahandi tubivana kandi ntibigire ingaruka zikomeye ku isoko mpuzamahanga.”
Nubwo ari ubusabe, Von der Leyen yatangaje ko bizasaba ibiganiro bikomeye kuko bimwe mu bihugu by’i Burayi bikoresha cyane ibikomoka kuri peteroli na Gaz biturutse mu Burusiya, ku buryo bizagorana kubyumvisha ko bigomba kubihagarika.
Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi 26 % by’ibikomoka kuri peteroli ukoresha bituruka mu Burusiya.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!