00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

EU yizihije ’Europe Day’ ifata mu mugongo imiryango y’Abanyarwanda bahitanywe n’ibiza

Yanditswe na Kanamugire Emmanuel
Kuya 10 May 2023 saa 08:29
Yasuwe :

Ambasaderi w’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi mu Rwanda, Belén Calvo Uyarra, yafashe mu mugongo imiryango y’ababuze ababo bagera ku 131 bazize imyuzure n’inkangu byibasiye Intara y’Iburengerazuba, Amajyaruguru n’Amajyepfo mu cyumweru gishize.

Ubu butumwa yabutanze ku mugoroba wo kuri uyu wa 9 Gicurasi ubwo hizihizwaga Umunsi wahariwe u Burayi (Europe Day) wabereye mu rugo rwa Ambasaderi w’u Bubiligi mu Mujyi wa Kigali. Witabiriwe n’abahagarariye ibihugu byabo, abagize sosiyete sivile, abikorera n’abandi.

Europe Day yizihijwe mu gihe hazirikanwa isabukuru y’imyaka 73 y’amasezerano ya Schuman [yitiriwe Robert Schuman wabaye Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Bufaransa] aya akaba ari yo yatangije Umuryango w’Ubumwe bw’ibihugu by’u Burayi.

Ambasaderi Uyarra yavuze ko imvura yaguye kuri uyu mugoroba yibutsa iyaguye mu cyumweru gishize yahitanye ubuzima bw’abantu 131 ikanangiza imitungo itagira ingano.

Ati "Twihanganishije imiryango yabuze ababo kandi EU yiteguye gutera inkunga nk’uko yabikoze no mu bihe byatambutse."

Yavuze ko Europe Day ari urubuga rwo kwishimira ubufatanye bw’u Burayi no gushyira hamwe bishingiye ku masezerano ya Schuman yari agamije guhuza imbaraga n’icyerekezo cyo kubaka amahoro n’umutekano ku mugabane no hanze yawo, kuva mu 1950.

Yakomeje avuga ko n’ubu EU ishyize imbaraga mu bikorwa byo kubungabunga ibidukikije, ikoranabuhanga ku nyungu z’abo mu gihe kizaza no guharanira amahoro ku isi hose, nubwo hari intambara imaze umwaka urenga muri Ukraine.

Ati "Tubabajwe n’ubushotoranyi bw’u Burusiya kuri Ukraine bunyuranyije n’amahame EU igenderaho. Twamaganye ubwo bushotoranyi kandi tuzakomeza gufatanya na Ukraine nk’uko Perezida wa Komisiyo ya EU, yizihirije Europe Day i Kyiv."

Mu Rwanda, Ambasaderi Uyarra yavuze ko kwizihiza Europe Day ari umwanya wo kwishimira ubufatanye mu nzego zitandukanye zirimo imihindagurikire y’ibihe, kubuganbunga ibidukikije, amahoro n’umutekano no kurwanya iterabwoba, EU ikaba yariyemeje gutanga inkunga y’amafaranga ku bikorwa ingabo z’u Rwanda zirimo mu Majyaruguru ya Mozambique.

Yasobanuye ko ishoramari n’ubucuruzi byiyongereye kandi abashoramari bo mu Burayi bazakomeza kugira uruhare muri gahunda zigamije impinduka mu iterambere ry’u Rwanda.

Biteganyijwe ko hari Ihuriro ry’ubucuruzi hagati ya EU n’u Rwanda rizabera i Kigali mu minsi ya vuba rikazaba ribaye ku nshuro ya mbere aho abashoramari baturutse mu bihugu bitandukanye bazahura n’abo mu Rwanda.

Abanyaburayi kandi ngo biteguye gufasha u Rwanda gukora ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu buryo buteye imbere. Ikindi ngo EU izakomeza gukorana n’u Rwanda mu rugendo rw’impinduka ziganisha ku kugira igihugu gifite ubukungu buciriritse mu 2035 binyuze mu kurwanya ubukene, guteza imbere uburezi, guhanga imirimo, ubuhinzi buteye imbere, ubukungu, ubutabera, ubumwe n’ubwiyunge n’ibindi.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Dr Vincent Biruta, yavuze ko ibyo EU yagezeho yizihiza ku munsi nk’uyu, bitanga icyizere cy’uko ibibazo byugarije abatuye isi bishobora kubonerwa ibisubizo.

Yashimye ubuyobozi bwa EU ku bijyanye n’ibikorwa by’umutekano n’amahoro by’umwihariko ubufatanye bwayo n’u Rwanda muri Mozambique kandi avuga ko muri rusange bukomeje kwaguka binyuze mu biganiro bya politiki na porogaramu zigamije iterambere.

Yavuze ko EU ari umufatanyabikorwa uza ku mwanya wa kabiri ndetse iturukamo ishoramari rikomeye ryinjira mu Rwanda.

Dr Vincent Biruta yavuze ko hari izindi nzego nshya impande zombi zifitemo inyungu zigiye gufatanyamo amahoro n’umutekano, ibibazo byerekeye impunzi, ikorwa ry’inkingo n’ibindi. Ati "Twizeye ko ubufatanye bwacu buzakomeza gushinga imizi mu myaka iri imbere."

Minisitiri w’Ububanyi n’mahanga yashimye ubutumwa bw’ihumure no kwifatanya n’u Rwanda nyuma y’ibiza byahitanye abantu 131 bwaba ubwatanzwe na EU cyangwa ibihugu binyamuryango.

Biteganyijwe ko hagati y’umwaka wa 2021 na 2024 EU izaba imaze gutera u Rwanda inkunga ya miliyoni 260 z’amnayero azakoreshwa mu nzego z’uburezi, kongera ubumenyi no guhanga imirimo y’urubyiruko, kubaka imiyoborere n’ubutabera n’ibindi.

EU ni umufatanyabikorwa w’u Rwanda uza ku mwanya wa kabiri mu by’ubucuruzi kandi yihariye 12% by’ubucuruzi bwose. Ibihugu byo muri uyu muryango byohereza ku isoko ry’u Rwanda ibikoresho byo mu nganda birimo imashini, ibikoresho by’ubwikorezi n’ibinyabutabire. U Rwanda rwoherezayo ibikomoka ku buhinzi nk’imboga, amabuye y’agaciro n’ibindi.

Ambasaderi w'u Bwongereza mu Rwanda, Omar Daair, ni umwe mu bitabiriye uyu muhango
Wari umugoroba w'ubusabane no kungurana ibitekerezo
Europe Day yizihirijwe mu rugo rwa Ambasaderi w’u Bubiligi mu Mujyi wa Kigali
Minisitiri w'Ububanyi n'amahanga w'u Rwanda Dr Vincent Biruta yitabiriye uyu mugoroba

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages