Mu gihe Abaturarwanda bakomeje gushishikarizwa gukoresha imodoka za rusange mu ngendo za buri munsi, wanashyizeho ahantu abafite imodoka zabo bashobora kujya baziparika mu gihe bashaka kwerekeza mu Mujyi wa Kigali rwagati.
Umuvugizi w’Umujyi wa Kigali, Ntirenganya Emma Claudine, yasobanuriye The Newtimes ko i Gahanga hongewe mu hantu hagennwe ho gusiga imodoka ku bantu ku giti cyabo.
Ati “Mu by’ukuri aha ntabwo ari parking rusange, ahubwo ni ahantu hashobora gukoreshwa, bisi nazo zikaba zahakura abagenzi.”
Ikibuga cya Gahanga giteganyijwe gukoreshwa ni ahasanzwe haragenewe kuzubakwa Stade igezweho ya Olympic Stadium.
Ahandi hatoranyijwe gusiga imodoka z’abantu ku giti cyabo ni Gare ya Kabuga, Amahoro Stadium(kwa Rwahama), Kigali Pele Stadium no ku Ruyenzi.
Ibikorwa byo guparika bigenzurwa n’Ikigo cya Millenium Savings & Investment Cooperative MISIC, gifite inshingano yo gukusanya amafaranga ya parking haba kuri parking zo ku mihanda cyangwa izi zashyizweho.
Ntirenganya yagaragaje ko abasanzwe bamenyereye i Kigali bashobora kubona ahandi basiga imodoka zabo hatari mu hagenwe, kuko hashyiriweho cyane cyane abatazi neza Kigali.
Yerekanye ko igiciro cya parking ari 200 Frw ku isaha imwe ariko abashoferi bashobora no guparika aho batishyuzwa mu gihe haba hahari.
Ibyo bisobanuye ko mu gihe umuntu yahasize imodoka Saa Moya za mu gitondo, ikageza izindi za nimugoroba, yishyura 2400 Frw ubaze n’iminsi 30 igize ukwezi, usanga uwo muntu yishyuye nibura 72.000 Frw.
Ntabwo abantu baratangira kwitabira gukoresha ibyo bice byashyiriweho gusigamo imodoka ku giti cyabo kugira ngo hakoreshwe bisi.
Bamwe bahitamo kuzinduka cyane kugira ngo birinde umuvundo w’ibinyabiziga cyangwa kuba amasaha y’imihanda yahariwe bisi yafungurwa bataratambuka.






Ibitekerezo 0