00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Gakenke: Abahinzi bamaze gusobanukirwa ibyiza byo kunywa ikawa bihingiye

Yanditswe na Utuje Cedric
Kuya 11 July 2025 saa 08:18
Yasuwe :

Kera abahinzi b’ikawa batahiraga kuyihinga bagakuramo amafaranga gusa, ariko abo mu Karere ka Gakenke basobanukiwe ko na bo bashobora kuyinywa ikabagirira akamaro.

Si abahinzi gusa bafite iyi myumvire kuko n’Abanyarwanda benshi muri rusange usanga batekereza ko ikawa inyobwa n’abifite gusa.

Uko iminsi ishira ni ko imyumvire yahindutse, aho kugeza ubu Abanyarwanda benshi basigaye bakunda kunywa ikawa, dore ko hasigaye hari n’uburyo bworoshye bwo kuyibona kandi ku giciro gito.

Abahinzi bibumbiye muri Koperative Dukunde Kawa baganiriye na IGIHE, bahamije ko nubwo bamaze igihe kinini bahinga ikawa batarayinywaho, nyuma yo kuyinywa basanze baracitswe n’ibyiza byinshi.

Hakizimana André watangiye guhinga ikawa mu 1991, yagaragaje ko amaze imyaka 10 gusa ayinyweyeho.

Ati “Ikawa nzimaranye imyaka 34 ndetse ubu mfite ibiti by’ikawa bigera ku 3.060. Ariko natangiye kuyinywa mu 2015, mbifashijwemo na Koperative Dukunde Kawa yatangije gahunda yo gufasha abahinzi kunywa ikawa bahinga.”

Hakizimana akomeza avuga ko yasanze ikawa iryoha kandi igira akamaro gakomeye ku muntu, kandi ikaba iruta kunywa inzoga.

Ati “Nasanze ikawa iryoha kubera ko ituma umuntu asinzira neza, noneho kandi igihe ufite icyaka ushobora kuba wayifashisha aho kugira ngo ujye kunywa inzoga.”

Hakizimana w’imyaka 62 avuga ko afite ibiti byayo bigera ku 3.060 asaruraho toni esheshatu, bikamufasha kwinjiza amafaranga menshi ayiturukamo. Ibi bituma umuryango we ubaho neza.

Murekatete Odette avuga ko impamvu yatumye amara igihe atanywa ikawa kandi ayihinga, byari ukubera imyumvire itari myiza yo gutekereza ko inyobwa n’abazungu gusa cyangwa abantu bifite.

Ati “Kera twibwiraga ko ikawa inyobwa n’abazungu, gusa aho tumaze kuyimenya nk’abantu tuyihinga twahisemo kujya dutanga ibihingwa byacu twabanje kumva uburyohe bwabyo. Ni yo mpamvu tuyinywa kandi twayiteguriye iwacu mu rugo.”

Murekatete yavuze ko nubwo ahinga ku butoya bifite ibiti 500 gusa, kubyitaho neza bimuha umusaruro ungana na toni imwe n’igice ku gihembwe.

Murekatete yavuze ko ahinga ku buso buto ariko akabona ikawa yo kunywa nk'umuhinzi wayo
Hakizimana amaze imyaka 34 ahinga ikawa
Abahinga ikawa mu Karere ka Gakenke bishimira ko mbere yo kuyigurisha babanza kuyinywaho

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages