Abo baturage bavuga ko kuri ubu bari guhinga ibigori ku nshuro ya gatatu kuko mu nshuro zindi zabanje byanze kumera, na bike bimeze bikaba bitagaragaza imbaraga bagashidikanya ku musaruro bizatanga.
Icyo bahurizaho ni uko ubwo igihembwe cy’ihinga cya 2023-2024 A cyatangiraga, nabo mu ntangiriro za Nzeri uyu mwaka bahawe imbuto y’ibigori n’ifumbire bagahita batera ariko bagategereza ko bimera bagaheba.
Kubera ko icyo gihe imvura itari yakabaye nyinshi baketse ko byaba byarapfiriye mu mirima, bahabwa indi mbuto mu mpera za Nzeri ariko na yo iheramo byongera kuba ngombwa ko muri iki cyumweru cya gatatu cy’Ukwakira bahabwa ibindi ari byo bari gusubiriza.
Ayuruvugo Petero ni umwe muri abo bahinzi. Yagize ati " Iyi mbuto yaje ikerewe na bwo ari utuntu dutoya, turavuga ngo utwo tubuto ahari. Twanze kumera turasubiriza none dore murabona aho ibihe bigeze kuko ntabwo bizerera rimwe kuko ibya mbere binyarira ibya nyuma ntibikure. Bajye baduhera imbuto igihe ndetse banaduhe imbuto babanje kugerageza."
Mugenzi we yagize ati "Ikibazo dufite ni uko baduhaye imbuto yakonje, ubu turi gusubiriza ubwa kabiri ariko ntabwo twizeye umusaruro kuko n’aho biri kumera urabona ko nta mbaraga bifite. Tuzahura n’inzara ndetse bizabangamira n’igihembwe cy’ihinga gitaha. Ubu tugeze hafi mu kwezi kwa 11, ubwo se tuzasarura ryari? Nibatwemerere duhinge ibindi bihingwa bizavamo vuba kugira ngo bitazabangamira igihembwe cy’ihinga gitaha.”
Akimanizanye Christine we ati "Ubundi mbere twahingaga ibigori bisanzwe tukeza tukanahunika none iyi mbuto batuzaniye yanze no kumera, turi gusubiriza bwa gatatu kandi baduhaye ibigori gusa. Iyo bareka tugahinga nk’ibirayi kuko byigeze kweramo kuko byavamo vuba, tukazahinga no mu kindi gihembwe kandi urebye ibi na byo baduhaye nta mbaraga bigaragaza."
Umuyobozi w’Agateganyo w’Akarere ka Gakenke, Niyonsenga Aimé François, yavuze ko iki kibazo cy’abahinzi bakizi kuko cyaturutse ku kuba igihe bateraga imbuto barahuye n’izuba iyo bateye igapfiramo ariko hari n’iyariwe n’udusimba twari mu ntabire kuko yari imaze igihe, akabasaba kwita kuri ibyo bihingwa ndetse akabizeza ko bazeza kuko imbuto bahawe ari nziza kandi itazatinda mu butaka.
Yagize ati " Nkatwe ubuyobozi ntabwo dufata umwanzuro, tugira impuguke mu buhinzi ni zo tugisha inama kugira ngo batubwire icyakorwa. Nyuma y’ibiganiro na RAB, yatanze inama y’uko bigaragaza ko igihembwe cy’ihinga kitararenga kuko kugeza kuri 30 Ukwakira abantu bashobora guhinga bigakunda."
Akomeza agira ati "Aho bagaragaza ko ibyo bigori bifite intege nke ubundi ni intungagihingwa iba yabaye nke kandi ubu Leta yatanze ifumbire yaba iyo guteza n’ibyo kubagaza iyo myaka kugira ngo ishobore kugira imbaraga. Twizeye ko umusaruro uzaboneka kuko n’imbuto bahawe ni imbuto yihuta ku buryo gukererwa bidateganyijwe. Turabwira abaturage ngo ikibazo cyarabaye ariko ntitugomba guheranwa n’amateka ahubwo tugomba kwishakamo ibisubizo."
Igishanga cya Mukinga kiri ku buso bwa hegitari zirenga 80 kuko Akarere ka Musanze gafiteho hegitari 58 ikindi gice cya hegitari 25,4 kikabarirwa muri Gakenke. Gikunze guhingwamo ibigori, ibishyimbo n’imboga ariko bigakorwa mu buryo buhuje ubutaka no guhitamo igihingwa kimwe kuri bose.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!