Umunyabanga Nshingwabikorwa wa Coalition Umwana ku Isonga, Ruzigana Maximilien, yavuze ko nubwo baharanira uburenganzira bw’umwana, ari byiza ko abana banigishwa kurengera ibidukikije barengera Isi, cyane ko umwana atozwa gukora ikintu akiri muto.
Yagize ati “Ubusanzwe umuryango wacu ntabwo ugira uruhare mu kurinda ibidukikije, ariko ubu turashaka kubyinjiramo. Nyuma yo kubona ingaruka z’ibiza ku bana, ni bwo twafashe umwanzuro ko tugomba kwigisha abana bakiri bato kugira ngo bakurane imyumvire yo kurinda no kurengera ibidukikije.”
Yakomeje avuga ko ari inshingano z’abarezi ndetse n’ababyeyi kwigisha abana kurengera ibidukikije kandi bagomba kubigira umuco aho baba bari hose.
Ati “Mu mashuri hasanzwe hari gahunda yo kwigisha abana kurengera ibidukikije, ariko ntabwo bigomba kugarukira aho gusa kuko umwana agomba kumenya ko aho ajya hose, afite inshingano zo kwita ku bidukikije, ku buryo n’iyo yaba ari mu nzira agenda akabona igiti cyumye, agomba gushaka amazi akacyuhira aho kucyangiriza.”
Umuyobozi ushizwe amasomo muri G.S Kimironko I, Ndizeye Charles, yavuze ko igikorwa cyo gutera ibiti uretse kwigisha abana kurengera ibidukikije, bizanabafasha mu kubagaburira.
Yagize ati “Ibiti byatewe ntabwo byigishije abana kubungabunga ibidukikije no kubirengera gusa, ahubwo bizanadufasha mu kubagaburira indyo y’uzuye. Turifuza ko byibura mu gihe bizaba byatangiye gutanga umusaruro, buri mwana yazajya ahabwa urubuto ku mafunguro rimwe mu cyumweru.”
Ndizeye yakomeje ati “Dufite inshingano zo kubungabunga ibiti twateye, cyane ko dusanzwe tunabishishikariza abana kandi ni na bo bagize uruhare mu kubitera. Buri tsinda rifite inshingano zo kwita ku giti ryateye, bakamenya niba kibagariye ndetse bakacyuhira.”
Ndizeye kandi yavuze ko, abana bafite Club zo kubungabunga ibidukikije, aho bigishwa uburyo babyitaho ndetse n’akamaro kabyo.
Ati “Abana bumva neza gahunda yo kurengera ibidukikije, kuva ku wiga mu wa mbere kugeza ku wiga mu wa gatandatu. Ubu bazi neza akamaro kabyo ndetse bazi ko bagomba gutandukanya imyanda ibora n’itabora kandi bazi ko ari inshingano za buri wese mu kubirengera.”
Muri uku kwezi k’Ugushyingo 2024, Coalition Umwana ku Isonga imaze gutera ibiti birenga magana atatu mu bigo by’amashuri bine byo mu Karere ka Gasabo.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!