00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Gasabo: Muri miliyari eshatu z’imisoro y’ubukode bw’ubutaka ya 2017, hamaze kwishyurwa miliyoni 598Frw

Yanditswe na Tombola Felicie
Kuya 14 December 2017 saa 08:42
Yasuwe :

Mu gihe habura iminsi 18 ngo kwishyura imisoro y’ubukode bw’ubutaka ya 2017 birangire ,Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro RRA kigaragaza ko mu uturere tugize umujyi wa Kigali tukiri hasi ariko Gasabo yo ikaba ari yo iri inyuma.

Kuri uyu wa Gatatu, mu Murenge wa Kinyinya mu Karere ka Gasabo hatangijwe ubukangurambaga bwiswe ‘RRA Iwacu’ bugamije gukangurira abaturage kwitabira kwishyura imisoro y’ubukode bw’ubutaka.

Komiseri wungirije ushinzwe inzego z’ibanze muri RRA, Karasira Ernest, yavuze ko ubukangurambaga bugamije gukebura abantu birindiriza kuzasora mu minsi ya nyuma.

Ati “Amahoro ku bukode bw’ubutaka atangwa buri mwaka bitarenze tariki 31 Ukuboza, murabona dusigaje iminsi ibarirwa ku ntoki kugira ngo umwaka urangire akaba ari yo mpamvu RRA dufatanyije n’inzego z’ibanze twifuje ko twatangiza ku mugaragaro gahunda ya RRA Iwacu .”

Avuga ku buryo uturere tw’Umujyi wa Kigali twari duhagaze mu kwishyura ubukode bw’ubutaka kugeza tariki ya 12 Ukuboza, yagize ati “Mu Karere ka Gasabo ku baturage bagomba kwishyura ubukode bw’ubutaka bafite nimero y’Ikibanza kandi batasonewe dusanga muri uyu mwaka twakagombye kwinjiza hafi miliyari eshatu z’amafaranga y’u Rwanda ariko ejo hashize twasanze hamaze kwishyurwa gusa amafaranga ageze kuri miliyoni 598, sinzi niba bigeze kuri 20%.”

Yavuze ko mu Karere ka Nyarugenge ho muri miliyoni 720 ziteganyijwe kwinjira uyu mwaka, gusa miliyoni 97.6 arizo zimaze kwinjira ku bukode bw’ubutaka, mu gihe mu Karere ka Kicukiro muri miliyari ebyiri na miliyoni 600 ziteganyijwe kwinjira , basanze hamaze kwishyurwa gusa miliyoni 361.

Ubuyobozi bwa RRA buvuga ko mu Kuboza umwaka ushize bakiriye agera kuri miliyari 6,5 hatabariwemo abari barishyuye batirindirije iminsi ya nyuma bityo ubu bakaba bateganya ko bazakira miliyari zisaga zirindwi mu gihugu hose muri iyi minsi mike isigaye.

Umuyobozi w’Akarere ka Gasabo, Rwamuragwa Stephen, yatangaje ko asanga kwirindiriza kwishyura ku munota wa nyuma ari ikibazo cy’imyumvire.

Ati “ Turacyafite ikibazo cy’imyumvire kuri uyu mugabane wa Afurika aho ibintu byose twumva ko tugomba kubikora ku munsi wa nyuma, kandi twashoboraga kubikora mbere.”

Muhigira Innocent nk’umuturage wo mu murenge wa Kinyinya yatangaje yishimiye ubukangurambaga ko kubisobanurirwa imbonankubone bituma umuntu abasha gusobanuza kurenza uko yabyumva kuri radio.

Itegeko rivuga ko ubutaka bwishyurirwa imisoro ari ubwo guturamo, ubwagenewe inganda, ubwagenewe ibikorwa by’ubucuruzi n’ubwagenewe ubuhinzi ariko burengeje hegitari ebyiri ndetse n’ubundi butaka bwose Inama Njyanama y’Akarere yabona ko ari ngombwa ko busoreshwa ikabyemeza.

Abaturage basabwe kwirinda gusira mu minsi ya nyuma kuko bibabtesha ibindi bari gukora
Abaturage babajije ibyo badasobanukiwe ku bijyanye n'ubukode bw'ubutaka
Komiseri wungirije ushinzwe inzego z’ibanze muri RRA, Karasira Ernest
Rwamurangwa Stephen, Umuyobozi w'Akarere ka Gasabo

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages