Ibi Minisitiri Gatabazi wahoze ari Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, yabigarutseho muhango w’ihererekanyabubasha hagati ye na Nyirarugero Guverineri mushya w’iyi Ntara, wabaye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere tariki 22 Werurwe 2021 ku cyicaro cy’Intara y’Amajyaruguru.
Minisitiri Gatabazi yagize ati" Ndashimira Perezida wa Repubulika Paul Kagame wongeye kungirira icyizere, ndashimira abayobozi bose twakoranye, abikorera, abanyamadini ndetse n’abaturage"
"Guverineri rero uzakire ibibazo by’abaturage haba ku manywa haba na nijoro kuko niyo ntsinzi. Ufite amahirwe menshi cyane kuko iyi Ntara ifite abaturage bumva, bakunda umurimo bafite ubushake mu iterambere bavugisha ukuri, mbese ifite byinshi utasanga mu zindi ntara, ushyiremo imbaraga ziruse izanjye. Mufatanye aho batumva neza uzabigishe kuko ndakwizeye ntiwakwigisha abanyeshuri ngo abaturage bakunanire.”
Guverineri Nyirarugero, yijeje Minisitiri Gatabazi akoreye mu ngata ku buyobozi b’Intara y’Amajyaruguru ko yiteguye gutanga umusanzu we atizigamye kandi ko azakomeza gufatanya na bagenzi be bazakorana bagamije guharanira gukomeza guhesha iyi Ntara icyubahiro .
Yagize ati "Dusimbuye umuntu wari uzi gukora ariko ntagiye kure cyane turacyari kumwe, tuzakomereza ku byiza byinshi iyi Ntara imaze kugeraho ndetse twubake n’ibindi bizaba bikenewe. Tuzafatanya ari abayobozi n’abaturage kuko icyo dushyize imbere ni uko buri wese yumva ko iterambere ry’iyi Ntara ariwe riturukaho ntahandi rizava ritamuturutseho".
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Nyirarukundo Ignatienne, yasabye Guverineri Nyirarugero, gushyira imbaraga muri gahunda za leta zisaba kwihutishwa zikarangizwa kugira ngo hitabwe no ku zindi zateganyijwe mu cyerekezo 2017-2024.
Yagize ati " Mugomba kwihutisha gukemura vuba ikibazo cyo kubakira abatishoboye amacumbi kikarangira n’ubwo muri ku kigero kiza cya 90%, kuko hari n’ibindi bibazo leta yihaye kuba yakemuye bitarenze 2024 harimo nk’imirire mibi n’igwingira mu bana ndetse n’ibindi".
Minisitiri Gatabazi Jean Marie Vianney, yari Guverineri w’Intara y’Amajyarugu mbere yo kugirirwa icyizere na Perezida wa Repubulika akagirwa Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu kuwa 15 Werurwe 2021 naho Nyirarugero Dancilla yari umwarimu muri Muhabura Integrated Polytechnic College ari n’umuyobozi w’ishami rishinzwe Ibaruramari.
Amafoto: MINALOC



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!