Ni igitabo yanditse biturutse ku kubona uburyo inda ziterwa abangavu ziyongera ubutitsa no kuba umubare w’ingo zisaba gatanya ukomeza kuba hejuru.
Mu manza mbonezamubano zakiriwe n’inkiko mu 2023-2024, izirebana no gutandukana burundu kw’abashakanye zari 2833 naho mu 2022-2023 zari 3075.
Mu 2019, imiryango 8941 yemerewe n’inkiko gutandukana mu gihe mu 2020 inkiko zakiriye ibirego 3213 mu gihe mu 2021-2022 zari 3322.
Kayiranga yabwiye IGIHE ko nyuma yo kubona ibibazo bishingiye kuri gatanya, amakimbirane mu miryango, inda ziterwa abangavu n’ibindi, yahisemo kwandika igitabo kigamije guhugura urubyiruko no kurwigisha kugira ngo bizarufashe mu gukora amahitamo mazima mu gihe cyo kubaka urugo.
Yavuze ko zimwe mu mpamvu zituma habaho gatanya usanga harimo kuba abantu bashobora kubana batarabanje kubifataho icyemezo mu buryo bwuzuye cyangwa bagakora amahitamo mabi bigizwemo uruhare n’izindi mpamvu zitandukanye.
Yagaragaje ko zimwe muri zo harimo kutagira amahitamo meza mu rukundo, kutabasha gutandukanya amarangamutima, gushyira imbere ibintu runaka aho kuba urukundo no kubaho mu buzima butagira intego.
Ati “Umuntu uzasoma iki gitabo, azabona ko intumbero ya mbere mu rushako atari amafaranga, icya mbere ni urukundo. Burya iyo umuntu mubanye atari amafaranga yagendeyeho n’iyo muhuye n’ibibazo mwibuka ko mwari mwarakundanye by’ukuri mukabikemura, n’iyo umuntu atangiye guhinduka kuko bibaho wongera kwibuka ko mwabanye akubaha cyangwa agukunda by’ukuri. Umuntu mubanye agukurikiyeho amafaranga aba yumva ko unasohotse mu rugo uwaza nta kibazo yagira.”
Yagaragaje ko abakiri bato bakwiye kwigishwa uburyo bwiza bwo kubaka urugo ruhamye, kugira intego ariko bakazirikana ko urukundo rw’ukuri, kwizerana no kubahana bishobora kuba inkingi ikomeye mu rushako.
Yanavuze kandi ko abakobwa bakiri bato baterwa inda zitateguwe, icyo gitabo kigamije kubungura ubumenyi bwabafasha mu kwirinda no guharanira kwihesha agaciro.
Yasabye ababyeyi kurushaho kuba inshuti cyane n’abana babo, bakabaganiriza mu buryo bugamije kubayobora no kubagira inama aho kubatererana.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!