Gazi ya R22 ikoreshwa mu byuma bitera ubuhehere mu nzu(climatiseur), firigo n’imodoka igiye guhagarikwa gujkoreshwa mu Rwanda buhoro buhoro, kuko yangiza agakingirizo k’imirasire y’izuba.
Ubugenzuzi bwakozwe ku iyubahirizwa ry’amasezerano y’i Montreal yagaragaje ko iyo gazi yangiza agakingirizo k’imirasire y’izuba, bityo u Rwanda nk’igihugu cyashyize umukono kuri ayo masezerano, cyafashe icyemezo cyo gukumira ikoreshwa ry’iyi gazi mu gihugu.
Mu nama yahuje abarangura iyi gazi n’ikigo cy’igihugu gishinzwe kubungabunga ibidukikije REMA ku wa kane tariki ya 7 Kamena 2013, Mukankomeje Rose, umuyobozi mukuru wa REMA, yagize ati”kubera ububi bw’iyi gazi mu kwangiza agakingirizo k’izuba , mu Rwanda twihaye intego ko mu mwaka wa 2015 tuzaba tumaze kugabanyaho 10% by’ikoreshwa mu Rwanda naho muri 2020 tukazaba tumaze kugabanyaho ku kigero cya 30%.
Yasabye abacuruzi b’iyi gazi kuzakomeza kubahiriza ibisabwa kugira ngo izagende icika mu Rwanda harimo kubagenera ingano bazajya barangura ku kwezi y’iyi gazi , ibi bikazatangira biyandikisha.
Kabera Juliette, ushinzwe gukurikirana amasezerano ya Montreal ajyanye no kurinda akayunguruzo k’imirasire y’izuba yavuze ko iyi gazi yangiza aka gakingirizo ari nyinshi mu Rwanda. Yagize ati “ mu Rwanda twabaruye toni z’iyi gazi 68 muri 2010, abaranguraga iyi gazi mugende muyicikaho mutangire kurangura izindi gazi zirimo nka gazi R407 na 417A, ni gazi nziza zitagira icyo zitwara ikirere cyacu kuko n’ubundi iyi gazi ariho ituruka, ariko gazi R12 na R22, ni gazi mbi zikomeza kwangiza ikirere mu gihe kirerekire kuko zidapfa gushira mu kirere.
Kayitaba Jean Damascene, umuranguzi w’izi gazi yumva nawe agiye gucika kurangura izi gazi yirinda anarinda abandi. Yagize ati “ nta mpungenge dufite twaciye R12, n’iyi tugiye kuyicikaho kuko ntawe bitagirira akamaro. Gusa imbogamizi n’uko hari bamwe muri twe barangura ibi byuma batarebye imikorere yabyo bakibanda ku gukomera ubwiza n’ibindi nyamara batarebye ikoresha rya gazi kuri byo”.
Leta y’u Rwanda ifashe umwanzuro wo guca ikoreshwa rya gazi R22, nyuma ya gazi R12 nayo yaciwe gukoreshwa mu Rwanda kuva mu mwaka wa 2010, iyo nayo ikaba yaranezwe ko ikoreshwa muri za firigo, kilimatizeri n’imodoka, mu buryo bwangiza ibidukikije



















TANGA IGITEKEREZO