Gen Muhoozi, usanzwe ari n’Umujyanama Mukuru wa Perezida wa Uganda mu bijyanye n’ibikorwa byihariye, yahuriye na Clare Akamanzi i Kigali, aho amaze iminsi mu ruzinduko rw’akazi. Ibi biganiro byari bikurikiye ibindi impande zombi zagiranye muri Uganda muri Werurwe 2026.
Mu byo baganiriye harimo icyifuzo cy’uko NBA Africa yakorana na Minisiteri y’Uburezi na Siporo ya Uganda mu gushyiraho irushanwa rya Basketball ry’abakiri bato rizwi nka ‘Junior NBA League’.
Iyi gahunda izajya yigisha abana n’urubyiruko gukina Basketball, ariko inibande ku kubatoza gukorera hamwe, kugira ikinyabupfura, ubuyobozi ndetse no gukunda umurimo.
Ibiganiro bya Gen Muhoozi na Clare Akamanzi biri muri gahunda yagutse ya NBA Africa yo gukorana na za guverinoma ndetse n’abikorera ku Mugabane wa Afurika. Ubu bufatanye bugamije guteza imbere ibikorwaremezo bya siporo, serivisi z’ikoranabuhanga, inganda ndangamuco n’ibijyanye no guhanga udushya ndetse n’urwego rw’amahoteli n’ubukerarugendo.
Amakipe yo muri Uganda arimo City Oilers na Namuwongo Blazers amaze kwitabira Basketball Africa League, BAL, irushanwa riterwa inkunga kandi rifitanye imikoranire na NBA.
Biteganyijwe kandi ko guhera muri Nzeri 2026, ibigo by’itangazamakuru bya UBC na NBS bizatangira gukorana mu kwerekana imikino ya NBA muri Uganda.
Uretse Akamanzi, mu ruzinduko Gen Muhoozi amazemo iminsi i Kigali yaganiriye n’abayobozi b’u Rwanda barimo Perezida Paul Kagame.
Ku Cyumweru kandi uyu musirikare mukuru mu Ngabo za Uganda, yatembereye ibikorwaremezo bitandukanye byo muri Kigali birimo Pariki ya Nyandungu, ndetse n’imihanda yabugenewe ikoreshwa mu bikorwa bya siporo.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!