Imiryango 43 yatujwe mu mudugudu w’ikitegererezo wa Kabeza, ibavanye ahibasirwaga n’ibiza mu Murenge wa Rubaya mu Karere ka Gicumbi, bazitiriye bagenzi babo bo muri uwo Murenge inka 40 mu nka 86 bari borojwe n’Umukuru w’Igihugu.
Aba baturage bo mu mudugudu w’icyitegererezo wa Kabeza badutangarije ko bishimira amajyambere bagezeho, kuko bari batuye nabi kandi ari abakene n’incike. Kuri ubu bahamya ko batuye neza bafite amazi, umuriro wa Biogaz, bakaba baranorojwe inka zibakamirwa bakanabona umusaruro bagurisha.
Muhaweneza Solange utuye muri uyu mudugudu, yagize ati ”Dutuye turi imiryango 43. Twari tubayeho nabi, dukennye REMA iratwubakira, Umukuru w’Igihugu aratworoza, tubona Biogaz, tubona amazi meza, turorozwa tunywa amata, dufite ubuzima bwiza. Kubwibyo twiyemeje koroza bagenzi bacu ngo nabo bazabashye korora biteze imbere”.
Dr Rose Mukankomeje umuyobozi w’Ikigo Cy’igihugu cyita ku bidukikije REMA ari nacyo cyatuje aba baturage, yavuze ko bagomba kurandura ubukene. Ati ”Umukuru w’Igihugu yarabagabiye, none namwe mugomba kurandura ubukene, mugafata neza ziriya nka zanyu, mukazitaho nazo zikabaha umusaruro, zibaha amata n’ifumbire”.
Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru Bosenibamwe Aimée, yasabye aba batarugage kubyaza neza umusaruro amahirwe bagize batuzwa neza. Bosenibamwe yagize ati ”Amahirwe iyo aje aza rimwe, niyo mpamvu agomba gukoreshwa neza agatezwa imbere”.
Yagaye abari barorojwe bakanga inka mbere bakazigurisha bavuga ko nta bwatsi bafite, ko bahindura inyumvire bagaharanira kwiteza imbere.
Mukabaramba Alvera Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, yijeje aba baturage batuye muri uyu mudugudu kuzabubakira andi mazu 57, umudugudu ukagira amazu 100 wari uteganyirijwe, anabasaba gufata neza inka borojwe.
Izi nka borojwe ku munsi zibakamirwa litiro 200 z’amata, bakazigurisha ku mafaranga 140 ku ilitiro imwe, bikabafasha kwikenura.
Foto: Nyirabera C.



















TANGA IGITEKEREZO