00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Gicumbi: Ibiyobyabwenge ku isonga mu guhungabanya uburenganzira bwa muntu

Yanditswe na

Jean Baptiste Nshimiyimana

Kuya 13 December 2015 saa 08:11
Yasuwe :

Komisiyo y’Uburenganzira bwa muntu n’inzego z’umutekano mu gihugu, zivuga ko mu gihe hakigaragara ihohoterwa rikorerwa mu ngo, uburengazira bwa muntu buba butubahirizwa, ibi bigaturuka ku biyobyabwenge bikunze kugaragara muri aka Karere ka Gicumbi bituma imiryango yaho ihora mu makimbirane y’urudaca.

Tariki ya 10 Ukuboza, u Rwanda rwifatanyije n’Isi kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’uburenganzira bwa muntu, mu gihe mu Karere ka Gicumbi hakigaragara ihohoterwa rikorerwa mu ngo, rikanangiza uburenganzira bwa muntu.

Ubuyobozi n’inzego z’umutekano bavuga ko ibi bikorwa bihungabanya uburenganzira bwa muntu bigaragara muri aka karere gahana imbibi n’igihugu cya Uganda bikomoka ku biyobyabwenge bigurwa muri icyo gihugu, ababinywerayo n’ababizana bagahungabanya umutekano w’abo basanze.

Komiseri wungirije mu Ishami ry’Ubugenzacyaha muri Polisi y’u Rwanda, ACP Morris Muligo yagize ati:”Iyo ukubise umuntu akajya mu bitaro, ari ukubise, ukubiswe, n’uwagemuriye umurwayi cyangwa ufunzwe, abo bose baba bagombaga gukora ibikorwa byubaka igihugu, ariko bahita badindira mu iterambere kubera ingaruka z’ibiyobyabwenge“.

Yongeraho ko hari abagabo bo muri aka karere bajya kunywera ibiyobyabwenge mu bihugu bituranye n’u Rwanda, ndetse ngo hari n’abashakirayo abandi bagore nabyo bigakurura amakimbirane atuma uburenganzira bw’umuryango wose buhungabana.

Umuyobozi wa Komisiyo y’uburenganzira bwa muntu mu Rwanda, Nirere Madeleine avuga ko buri wese aba akeneye kubaho mu buzima bwiza, gusa yibutsa abagore n’abagabo bagihohoterana mu miryango ko ntawe ufite uburenganzira bwo guhohotera undi kuko bose bababara.

Nirere ati:”N’ubwo ihohoterwa rikorerwa abagabo ritari ku rwego rwo hejuru, ariko ntawe ufite uburenganzira bwo guhohotera mugenzi we, kuko uko wababara ugiriwe nabi ari ko na mugenzi wawe yababara.“

Iyi komisiyo ivuga ko igiye gukomeza urugamba rwo guhangana n’ihohoterwa rikorerwa mu ngo ruzamara umwaka aho abaturage bazigishwa amategeko yabafasha kurwanya ihohoterwa no gukurikirana abarikora ngo bahanwe.

Dr. Alivera Mukabaramba, Umunyamabanga wa Leta ushinzwe imibereho myiza y’abaturage muri Minaloc avuga ko hari gutegurwa gahunda ngenderwaho y’ibikorwa na politiki y’uburenganzira bwa muntu, akemeza ko ibyo bitagerwaho hakiriho ihohoterwa,amakimbirane n’ibindi byaha.

Minisitiri Mukabaramba ati”Ubu hari gutegurwa gahunda ngenderwaho y’ibikorwa na politiki y’uburenganzira bwa muntu bigaragaza ibizakorwa n’igihe bizakorerwa, ariko ntibyagerwaho tugifite ihohoterwa mu ngo, ibyaha by’ubucuruzi bw’abantu, gufata abana ku ngufu n’ibindi.“

Asaba abaturage bose guhaguruka bakarwanya ibyo byaha mu rwego rwo gusigasira uburenganzira bwa buri wese.

Akarere ka Gicumbi kaza mu turere tugaragaramo ibyaha by’ihohoterwa rinyuraye mu gihugu, ndetse Polisi ivuga ko mu mwaka wa 2014 abantu 8 baguye mu bwicanyi bwakozwe hagati y’abashakanye, naho muri uyu mwaka wa 2015 abana 25 bakaba barasambanyijwe ku ngufu.

Komisiyo y’Uburenganzira bwa muntu nayo ivuga ko mu bibazo bakiriye mu mwaka wa 2014- 2015, ibirebana n’ihungabanywa ry’uburenganzira bwa muntu byari 37.2%, bivuye kuri 12.2% mu 2013- 2014, ikigaragaza ko ibi bibazo bigenda birushaho kwiyongera.

Iyi Komisiyo ivuga ko kuva tariki ya 10 Ukuboza 2015 kugeza kuya 10 Ukuboza 2016, izakora ubukangurambaga bugamije kurandura ihohoterwa rikorerwa mu ngo, bafasha abaturage gusobanukirwa amategeko, ndetse ngo bazakurikirana imanza z’abantu bahohotewe hagamijwe gushyira mu nkiko ababikoze.

Nirere Madeleine avuga ko ntawe ufite uburenganzira bwo guhohotera mugenzi we

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages