Ku wa 19 Kamena 2024 nibwo Minisitiri Xavier Bettel yasuye imirenge ibiri y’Akarere ka Gicumbi ariyo Ruvune na Byumba iherereyemo ibikorwa biterwa inkunga na Luxembourg.
Xavier yazindukiye mu Murenge wa Ruvune mu Kagari ka Rebero ahari irerero ry’abana b’inshuke ryiganjemo abavutse bafite ubumuga.
Aha hatangirwa inkunga yo kubafasha gukangura ubwonko bakabasha kuvuga no gutecyereza neza mu gihe baba bavukanye ibibazo byo mu mutwe n’abavukanye ubumuga bw’ingingo babigisha guhaguruka no kugenda neza.
Irerero rya Rwamiko ryasuwe na Minisitiri w’Intebe wa Luxembourg Xavier Bettel ririmo Abana 20 bavukanye ubumuga butandukanye.
Xavier Bettel yicaye hasi agaburira abana bafite ubumuga amata, akina nabo ndetse asaba ababyeyi babo kudacika intege kuko umwana wese ari umugisha kandi ko nubwo bavukanye ubumuga bashobora kugira andi mahirwe meza.
Ati “Babyeyi b’abana mujye mubishimira nk’abandi bose, turifuza ko bazakurana na bagenzi babo bakisanzura, ni byiza ko mugezwaho ubufasha kandi turabona mwarabyakiriye neza nk’uko mwabitugaragarije".
Nyuma yo kuva muri Ruvune yahise ajya gusura ibitaro bya Byumba biterwa inkunga yo kongerera ubumenyi abaganga bagorora ingingo z’abamugaye (Physiotherapy), arabaganiriza bamubwira ko umuntu wese ubagana ahabwa serivisi neza kandi ko iyo bibaye ngombwa yoherezwa mu bindi bigo byisumbuyeho mu gukurikirana ubuzima bw’abafite ubumuga.
Bamubwiye ko iyo umurwayi akeneye insimburangingo azihabwa, yanakenera inyunganirangingo bikaba uko biturutse ku nkunga n’umuryango wa ‘Humanity and Inclusion’ nawo ufashwa na Luxembourg.
Iyo ari ibyisumbuyeho umurwayi yoherezwa mu bindi bigo bifashwa na Luxembourg nk’Ikigo cya Gatagara, icya Gahini n’cya Murunda bifite ubunararibonye mu gukora inyunganirangingo no kwita ku mibereho y’abafite ubumuga.
Umuryango Humanity and inclusion ufasha ibigo nderabuzima byita ku bafite ubumuga biri mu mirenge ine, ariyo Ruvune, Rwamiko, Rushaki na Bwisigye" byo mu Karere ka Gicumbi.
Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi Nzabonimpa Emmanuel yashimye uruhare rwa Luxembourg ku bufatanye n’u Rwanda, asaba ababyeyi kutazongera guheza abana mu ngo kuko baba baravukanye ubumuga.
Ati “Ni byiza kuba twarabonye amahirwe yo gufashwa kwita ku bafite ubumuga. Turashima imibanire igihugu cya Luxembourg gifitanye n’u Rwanda, ariko tunasaba ababyeyi kutongera guheza abana mu ngo, bajye babajyana mu marerero bafashwe".
Luxembourg ifasha abamugaye mu turere tune aritwo Gicumbi, Musanze, Muhanga na Karongi, ubu hari kwibandwa ku mushinga wa ‘Naturaling care’ ugamije kuzamura imikurire iboneye y’umwana by’umwihariko abafite ubumuga.
Iki gihugu kandi mu ruzinduko cyagiriye mu Rwanda cyatanze inkunga ya Miliyari zisaga 16 Frw, zo kwifashishwa muri ibyo bikorwa.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!