Bari kungurana ibitekerezo bitandukanye byo guhanga udushya, ubudasa n’umwihariko w’Abanya-Gicumbi kugira ngo bazakirane ubwuzu, icyubahiro n’urugwiro umukandida cyane ko bafitanye amateka akomeye n’ibyiza nyinshi yabagejejeho.
Ibi byose babigarutseho mu kiganiro cyihariye bagiranye na IGIHE, basobanura ko bashaka guha ikaze rikomeye uyu mukandida bafitanye igihango mu gutangiza urugamba rwo kubohora igihugu.
Muri aka Karere niho Chairman wa FPR-Inkotanyi Paul Kagame yacumbikaga mu ndacyi yegereye hafi y’umupaka wa Gatuna mu Murenge wa Kaniga.
Gutegura neza bari kubikora bahereye mu marembo ava mu Mujyi wa Kigali yerekeza i Gicumbi ndetse n’ahaturuka mu bice by’Iburasirazuba ahakozwe Kaburimbo nshya ibahuza na Nyagatare.
Bifuza ko aho hose haba hari ibirango bya FPR-Ikotanyi bitanga ikaze kuri uyu mukandida ndetse mu gihe cyo kuhagera azisange.
Umwe mu batuye muri aka Karere, Hategekimana Eric, yagize ati “Nta kintu atadukoreye, abakecuru bitwaje ibyansi n’ibisabo kubera uko yabahaye amata.”
“Urubyiruko rukavuga ko rwacitse ku bikorwa byo kwambukiranya imipaka rujya gushaka ibiyobyabwenge byiganjemo Kanyanga ahubwo rwabicitseho kuko yamaze kurwubakira amashuri y’imyuga kandi meza bakiga ku buntu.”
Nyiraneza Claudine we yagize ati "Nta muntu ugihohoterwa ngo abihishire kuko arenganurwa mu buryo bwihuse. Abagore bamaze kwisobanukirwa bamenye ko bashoboye kuko ku isoko ry’umurimo baza bifitiye icyizere, iyo batsinze ikizamini cy’akazi bagahabwa kimwe nk’abagabo. Ni amateka akomeye yahindutse".
Yongeyeho ko abageze mu zabukuru bo gahunda ya VUP bayifata nk’akabando k’iminsi, bagasaba kuzabereka aho bazicara umunsi Paul Kagame azagera i Gicumbi ku buryo hazaba hatari izuba ryinshi bakibonera imbonankubone umukandida ubasajishije neza.
Abandi baturage bavuga ko boroherejwe kujya mu bindi bice by’Amajyaruguru harimo na Musanze bageraga banyuze i Kigali.
Gahunda yo kurimbisha umuhanda uyu mukandida azanyuramo iri gukorwa hose, cyane cyane uturutse mu bice bya Kigali werekeza ahitwa Cyamutara, Gaseke, Rukomo kugeza aho uyu mukandida aziyamamariza.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!