Byabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa 11 Gashyantare 2024, bibera mu kagari ka Bugomba mu mudugudu wa Kajevuba.
Amakuru avuga ko nubwo uyu murambo wabonetse mu murenge wa Kaniga, atari ho uyu mukecuru asanzwe atuye, ko ubusanzwe yari atuye mu murenge wa Mukarange bihana imbibi.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Kaniga, Ndizihiwe Cyriaque, yabwiye IGIHE ko byabayeho.
Ati "Yego, ni uko yaguye mu murenge wa Kaniga ariko ubusanzwe yari atuye mu murenge wa Mukarange. Bamusanze ari mu mugenda w’amazi mu murenge wa Kaniga iruhande rw’akayira. Yari ari mu gishanga yapfuye, ntabwo turamenya icyamwishe.”
Yakomeje ati “Hari mu kayira banyuramo bataha mu murenge wa Mukarange, ahitwa Rusambya, ariko twabimenyesheje inzego zibishinzwe.”
Umurambo wajyanywe ku bitaro bya Byumba gukorerwa isuzuma.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!