Abaturage batuye Akagari ka Kibara nta yindi mfashanyo biyubakiye ibiro by’akagari kabo kabatwaye amafaranga agera kuri miliyoni 20 z’amafaranga y’u Rwanda.
Abaturage bo mu kagari ka Kibara mu Murenge wa Gikomero, Akarere ka Gasabo bakomeje gahunda yo gushaka ibisubizo by’ibibazo byabo.
Ibi biro by’Akagari byatashywe bifite ibyumba bitanu n’ikindi kinini cyashyizwemo televiziyo yo gufasha abakecuru n’abasaza gukurikirana amakuru kuri televiziyo y’u Rwanda kugira ngo bamenya aho igihugu kigeze.
Dusabemungu Aimable, utuye muri aka Kagari yatangarije IGIHE ko ahari ubushake byose bishoboka ati “Twashyize hamwe none icyo twifuzaga dushyize tukigezeho, burya iyo abantu bishyize hamwe bazi icyo bashaka nta kibananira.”
Kalisa Jean Sauveur, Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gikomero, yavuze ko ubushake bw’abaturage aribwo buzateza imbere iguhugu cy’u Rwanda.
Yagize ati “Iyi nyubako igezweho ku bushake bw’abaturage ndetse n’imbaraga zabo bashyize hamwe kugirango ubuyobozi bw’Akagari kabo bugire aho bubarizwa hazwi.”
Kalisa yakomeje avuga ko ubuyobozi bugiye kuzajya bworohereza abaturage, ibyo bashaka gutunganyirizwa babasange ku kagari kabo nta muntu ufashe urugendo ngo ajye ku Murenge. Yanabemereye ko no gusezerana kw’abashakanye bizajya bikorerwa ku kagari biyubakiye.
Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali wungirike ushinzwe imibereho myiza y’abaturage , Tumukunde Hope, nawe yasabye abo baturage ko imbaragaga bakoresheje biyubakira Akagari banazikoresha barinda ibikorwa bamaze kugeraho.
Umurenge wa Gikomero ni Umurenge wari utuwe n’abaturage b’abakene ariko ubu wabaye umurenge w’ikitegererezo mu Rwanda aho abaturage bishakira ibisubizo by’ibibazo bafite, aho mu mpera za Werurwe uyu mwaka wa 2013 abayobozi bungirije bashinzwe ubukungu n’imibereho myiza y’abaturage b’Uturere 30 tugize u Rwanda basuye uyu Murenge mu rwego rwo kwiga imikorere yabo.



















TANGA IGITEKEREZO