00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Gisagara: Amayobera ku rupfu rw’umusore wasanzwe amanitse mu giti

Yanditswe na Prudence Kwizera
Kuya 26 February 2020 saa 11:47
Yasuwe :

Mu rukerera rwo kuri uyu Gatatu abaturage bo mu Murenge wa Kibirizi mu Karere ka Gisagara basanze umusore w’imyaka 21 amanitse mu giti kiri mu ishyamba yapfuye bayoberwa uko yahageze kuko atari asanzwe aba muri ako gace.

Uwo musore witwa Nsabimana Eric bamusanze amanitse mu mugozi uziritse mu giti kiri mu ishyamba riri mu Kagari ka Ruturo mu Murenge wa Kibirizi aho asanzwe avuka ariko ngo yakoraga akazi k’ubukarani mu Mujyi wa Huye agataha i Shyanda mu Murenge wa Save.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari Ruturo, Emmanuel Fank Manirareba, yabwiye IGIHE ko umurambo w’uwo musore wabonywe n’abaturage bari bagiye guhinga mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatatu.

Ati “Nta makuru yihariye twabashije kumenya ariko abaturage ni bo baduhamagaye bavuga ko bamusanze amanitse mu giti cya pinusi mu ishyamba yapfuye. Biracyekwa ko yiyahuye ariko inzego zibishinzwe ziri mu iperereza.”

Manirareba avuga ko n’ubwo uwo musore atari asanzwe aba muri ako Kagari, ejo hashize ku mugoroba wo ku wa Kabiri ahagana saa kumi n’ebyiri z’umugoroba hari abaturage bavuga ko bamubonye mu Gasantere ka Karama kari muri ako Kagari ka Ruturo.

Avuga ko nta makimbirane azwi yaba yari afitanye n’abo mu murango we cyangwa undi uwari we wese yamutera kwiyahura.

Bamwe mu baturage bo mu Kagari ka Ruturo bavuga ko hakwiye kongerwa imbaraga mu gukumira no gukemura amakimbirane yo mu ngo kuko ari yo ari gutera abantu kwiyahura muri ibi bihe.

Inzego z’umutekano zamaze kumanura umurambo we; wajyanywe ku Bitaro bya Kibirizi gukorerwa isuzuma.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari Ruturo, Emmanuel Fank Manirareba, yasabye abaturage guharanira kubana neza mu miryango birinda amakimbirane ashobora guteza ibibazo birimo no kwiyahura.

Abaturage bari bumiwe bayobewe iby'urupfu rw'uwo musore bibaza uko yageze muri iryo shyamba
Umurambo we umaze kumanurwa mu giti abaturage bawuhetse bawujyana mu modoka kugira ngo ujyanwe ku Bitaro gukorerwa isuzuma

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages