00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Gisagara: Barataka umwanda batezwa n’abimuwe mu manegeka batagira ubwiherero

Yanditswe na

Prudence Kwizera

Kuya 23 November 2014 saa 11:12
Yasuwe :

Abatujwe mu mudugudu wa Zihare, umurenge wa Kibirizi ho mu karere ka Gisagara barataka umwanda batezwa n’abaturanyi babo bavanywe muri ntuye nabi batagira ubwiherero.
Benshi mu ngo 200 zituye mu mudugudu wa Zihare, ntibagira ubwiherero, bavuga ko babiterwa n’ubukene dore ko abenshi bavanywe mu manegeka.
Aba baturage bavuga ko bugarijwe n’ubukene abakene, kuko n’inzu batuyemo bazubakiwe ku nkunga y’abagiraneza.
Pelajiya Akimana uri mu kigero cy’imyaka 70 y’amavuko, yabwiye IGIHE ko (…)

Abatujwe mu mudugudu wa Zihare, umurenge wa Kibirizi ho mu karere ka Gisagara barataka umwanda batezwa n’abaturanyi babo bavanywe muri ntuye nabi batagira ubwiherero.

Benshi mu ngo 200 zituye mu mudugudu wa Zihare, ntibagira ubwiherero, bavuga ko babiterwa n’ubukene dore ko abenshi bavanywe mu manegeka.

Aba baturage bavuga ko bugarijwe n’ubukene abakene, kuko n’inzu batuyemo bazubakiwe ku nkunga y’abagiraneza.

Pelajiya Akimana uri mu kigero cy’imyaka 70 y’amavuko, yabwiye IGIHE ko nubwo nta muntu afite babana mu nzu, nawe nta bwiherero agira.

Inzu y’icyumba kimwe n’uruganiriro, isakaje amategura kandi yubakishije ibiti n’ibyondo atuyemo, kimwe n’izindi ngo zimukikije zigera mu 8 nta bwiherero buhari.

We na bagenzi be bagaragaza impamvu y’amikoro macye, nka kimwe mu bituma batiyubakira ubwiherero, bagasaba ubufasha ku nzego zibishinzwe.

Akimana ati” Nta bwiherero ngira nabuze ubushobozi pe, ntira mu baturanyi, none bamaze kunyinuba iyo nsubiyeyo baranyirukana”.

Abandi batuye muri uyu mudugudu nabo bavuga ko iyo badatiye ubwiherero hacye buboneka muri uyu mudugudu, badatinya kwegera ahihishe ngo birengere .

Umwe utarashatse gutangaza amazina ye avuga ko aterwa ipfunwe no kwituma ku gasozi kandi ari umuntu mukuru, rimwe na rimwe ngo kwituma arabireka.

Ati” ndeba kugira ngo njye kwituma ku gasozi abana banseka, ndi umuntu w’umukecuru, nkabireka kandi numva mbishaka”.

Bamwe mu baturanyi babo nabo bavuga ko aba baturage bimuwe mu manegeka bakeneye ubufasha bwo kubona ubwiherero, kuko kwituma ku gasozi kwabo biteye impungenge, dore ko hari n’abinubira guhora baza kubatira ubwiherero.

Umusaza witwa Gakwaya ati: nkubu W.C yanjye yuzuriye imburagihe kubera ko bose ariyo baza kwitumamo, (…) narabirukanye none basigaye bacunga bwije bakituma mu bihuru”.

Selaphine UWINGABIRE, ushinzwe imibereho myiza y’abaturage muri uyu murenge wa Kibirizi ari naho uyu mudugudu wubatse, yabwiye IGIHE ko iki kibazo cy’ubwiherero mu mudugudu wa Zihare gihari.

Avuga ko bagiye gukora ubukangurambaga mu baturage bakabakangurira kubaka ubwiherero no kugira isuku, naho abatishoboye bahatuye bagafashwa kubona ubwiherero.

Ati:” ikibazo cy’ubwiherero buke kirahagaragara ariko si ku buryo bukabije, icyo duteganya kandi twaranagitangiye, ni ugukangurira abaturage kubaka ubwiherero kuko harimo ababishoboye”.

”Hari abahari bavuye mu manegeka badafite ubushobozi, ariko dufite abafatanyabikorwa kugeza uyu munsi bariho badufasha gushaka uburyo bariya bantu babona ubwiherero”.

Kuba nta bwiherero bugaragara by’umwihariko ahatuye abantu benshi, birumvikana ko umubare w’abatari bacye bafatwa n’indwara ziterwa n’umwanda.

Mu Rwanda, mu duce tumwe na tumwe cyane ku midugudu, usanga abaje kuhatura bihutira kubaka inzu zo kubamo ariko ntibite ku kubaka ubwiherero.

Ibi bitera indwara zituruka ku mwanda n’umwanda. Minisiteri y’ubuzima yemeza ko hafi icya kabiri cy’indwara zakirwa kwa muganga zituruka ku isuku nke.
Prudence Kwizera


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages