Muri gahunda zayo z’ubufasha no kuremera abatishoboye, Croix Rouge y’u Rwanda yashyikirije inkunga abatishoboye bo murenge wa Gishubi, Akarere ka Gisagara ifite agaciro ka miliyoni enye z’amafaranga y’u Rwanda. Ibyo bikoresho bigizwe ahanini n’ibikoresho byo mu rugo, iby’ubuhinzi n’amabaro y’imyanda.
Nk’uko tubikesha Croix Rouge y’u Rwanda, Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Gisagara ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Madamu Donathile Uwingabiye, mu ijambo rye yashimiye cyane ubufatanye bwiza bwa Croix Rouge y’u Rwanda na Leta, kuko buri gihe itahwemye kubunganira mu bikorwa by’ubutabazi n’ibiharanira iterambere n’imibereho myiza, iteza imbere abaturage, binyujijwe mu byiza by’udusozi ndatwa cyangwa ibindi bikorwa binyuranye bibazamurira imibereho.
Mu ijambo rye, Umumararungu Béatha, Umuhuzabikorwa wa Croix Rouge y’u Rwanda mu karere ka Gisagara yasabye by’umwihariko Abanyagisagara bishoboye n’Abanyarwanda muri rusange, kugana Croix Rouge y’u Rwanda ngo bayibere abanyamuryango, bityo bayihe ingufu maze ishobore kugera ku nshingano zayo zo kugoboka abari mu kaga itagombye kwiyambaza ubufashwa bw’amahanga.
Abagenerwabikorwa bishimiye cyane inkunga bahawe yari igizwe n’ibikoresho byo mu gikoni, ibiringiti, imikeka, amajerikani, amasuka, amapombo yo gutera imiti mu myaka n’amabaro cumi n’abiri (12) y’imyenda.
Aho mu murenge wa Gishubi akagari ka Gabiro, umudugudu wa kivugiza Croix Rouge y’u Rwanda ihafite agasozi ndatwa ntangarugero, abaturage bakaba bahatorezwa kugira isuku, kwirinda indwara, gukora uturima tw’igikoni no guharanira gufasha abatishoboye bahereye ku bababaye kurusha abandi.
Mu ntego zayo uretse ibikorwa by’ubutabazi, Croix Rouge ni umufasha wa Leta muri gahunda ziteza imbere abaturage. Ni muri urwo rwego yifatanya n’abaturage mu bikorwa bijyanye n’imibereho myiza n’iterambere ry’igihugu.



















TANGA IGITEKEREZO