Byose bisaba kumenya uko bikorwa ubundi ukaba nk’abandi, ukaryoherwa n’ibyiza by’uko isi iri kugenda iba umudugudu isaha ku isaha.

Muri bwo harimo kwishyura imisoro, ubwisungane mu kwivuza, ibyangombwa by’imodoka, serivisi za Irembo ndetse n’izindi za Leta zizajya zishyurwa hifashishijwe iri koranabuhanga rya GTBank, kuko abakiliya bazajya basabwa gukanda *600*3#, ubundi bakuzuza inshingano zabo bidasabye ko bava mu mirimo yabo.

GTBank igaragaza ko yari isanzwe ifite uburyo bwo buzwi nk’akanyenyeri, aho bakanda *600#, bwifashishwa mu kureba amakuru yose ajyanye na konti zabo, harimo amafaranga ariho, ibikorwa byakozwe ndetse no kohereza amafaranga ku zindi banki cyangwa kuri MoMo mu buryo bworoshye.

Gusa GTBank ivuga ko yahisemo kongeramo serivisi za Leta bizagabanya kwirirwa ku mirongo utegereje serivisi nk’izo bikaba byatuma imirimo y’abakiliya babo ndetse n’Abanyarwanda muri rusange itagenda neza.

Ibishobora gutuma na none bahanwa mu gihe baba bakererewe kwishyura ndetse n’indi misanzu basabwa.

GTBank igaragaza ko ijya gushyiraho ubwo buryo yanitaye ku mutekano w’ibyo bikorwa by’ihererekanya ry’amafaranga mu kurinda ko ba rusahuriramunduru bashobora kungukira muri ubwo buryo bakaba bakwiba abakiliya utwabo.

GTBank iheruka gutangiza ‘GTWorld Mobile App’ ifasha abakiliya kureba amakuru yose ajyanye na konti zabo, harimo amafaranga ariho, ibikorwa byakozwe ndetse no kohereza amafaranga ku zindi banki cyangwa kuri MoMo mu buryo bworoshye.

Abakiliya ba GT Bank boroherejwe kwishyura serivisi za Leta bifashishije ikoranabuhanga
Abakiliya ba GT Bank boroherejwe kwishyura serivisi za Leta bifashishije ikoranabuhanga
GTBank (Rwanda) Plc yashyizeho uburyo bw’ikoranabuhanga mu kwishyura imisoro ku bakiliya bayo
GTBank (Rwanda) Plc yashyizeho uburyo bw’ikoranabuhanga mu kwishyura imisoro ku bakiliya bayo