Babigarutseho kuri uyu wa 21 Gicurasi 2026, baganira ku Ihame ry’uburinganire mu rwego rwo kwiyungura ubumenyi no kurushaho kwita ku ihame ry’Uburinganire mu mirimo yabo muri rusange, by’umwihariko mu igenamigambi no mu ngengo y’imari ya Leta.
Perezida w’Umutwe w’Abadepite, Kazarwa Gerturde, yagaragaje ko iyo igenamigambi ry’ingengo y’imari y’igihugu ryita ku buringanire, rifasha kugabanya icyuho hagati y’abagore n’abagabo no kwihutisha iterambere ritagira uwo risiga inyuma.
Ati “Intambwe imaze guterwa n’igihugu cyacu mu buringanire ni ndende, bigaragazwa n’ubuyobozi bufite icyerekezo bushyira imbere kubaka sosiyete idaheza, iha buri wese amahirwe angana. Nubwo tumaze kugera kuri byinshi birakwiye gukomeza kongera imbaraga mu nshingano dufite nk’abagize Inteko Ishinga Amategeko yo gushyiraho amategeko, kugenzura ishyirwa mu bikorwa rya politiki na gahunda za Leta no kwemeza ingengo y’imari ishingiye ku ihame ry’uburinganire.”
Yagaragaje ko Abanyarwanda bakwiye kumva ihame ry’uburinganire mu nshingano eshatu z’ingenzi, zirimo iz’urugo, kuba umubyeyi n’iz’iterambere ry’umuryango n’igihugu.
Umuyobozi muri Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Ngayaboshya Silas, yagaragaje ko mu gushyira mu bikorwa iyubahirizwa ry’ihame ry’uburinganire, bikwiye kugirwamo uruhare na buri wese.
Yagaragaje ko mu rugo umugabo n’umugore bakwiye gufatanya muri byose bigamije kuzuzanya no gusenyera umugozi umwe mu iterambere ry’Igihugu.
Yerekanye ko ishyirwa mu bikorwa rya Politiki zimakaza uburinganire n’ubwuzuzanye nk’uko bikubiye mu ngamba zo kwihutisha iterambere NST2 hibandwa ku bikorwaremezo bigabanya icyuho hagati y’abagabo n’abagore.
Senateri Uwera Peragie, yagaragaje ko iterambere ry’umuryango rishingira ku guhuza kw’abashakanye no kwemera guca bugufi.
Ati “Mu muryango abashakanye bafatanyiriza hamwe mu buyobozi n’uburere bw’abana, haba mu buryo bw’imyitwarire ndetse n’amikoro. Mu rugo abantu bagomba kumvana kuko nubwo intege zaba zitangana ariko iyo umwe yemeye kumva undi abantu bagera kure.”
Yakomeje ati “Kwemera intege nke aho umwe yazigize na byo bituma urugo rugera kure. Umugore n’umugabo n’abana bagomba guhora bafatanya. Igihugu cyacu ni umuryango wanjye, umuryango w’uriya n’umuryango wawe, iyo rero yose ifatanyije, igihugu gitera imbere.”
Muri icyo kiganiro nyunguranabitekerezo, Inteko yemeje ko hakwiye gukomeza gukorwa ubukangurambaga bugamije guhindura imitekerereze n’imyumvire y’umuryango nyarwanda ku bijyanye n’isaranganya ry’imirimo idahemberwa mu ngo, kugira uruhare mu guharanira iterambere ry’umuryango n’igihugu ku buryo ibihari bisaranganywa ku buryo bungana hagati y’abagabo n’abagore.
Hari kandi gukangurira abagore n’abagabo kugira uruhare rungana mu gufata ibyemezo haba mu muryango no mu nzego zitandukanye no gutegura igenamigamigambi ry’igihugu uhereye no mu nzego z’ibanze, kwita ku ihame ry’uburinganire mu mishinga y’iterambere ishyirwa mu bikorwa n’ibindi.
Umuyobozi w’Ihuriro ry’Abagore babarizwa mu Nteko Ishinga Amategeko, FFRP, Depite Uwizeye Marie Thérèse yashimangiye ko mu gihe ihame ry’uburinganire ryakomeza gushyirwamo imbaraga, hagerwa ku iterambere ridaheza uwo ari we wese.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!