Byagarutsweho mu Kiganiro cya Televiziyo Rwanda n’Umuyobozi w’Ishami rishinzwe gukora no gutanga e- indangamuntu, Manago Kayihura Dieudonné.
Ibi bikorwa byatangijwe mu Ugushyingo 2025 mu Ntara y’Amajyepfo bikorerwa mu turere dutandatu, tubiri turasigara.
Umuyobozi w’Ishami rishinzwe kuyobora no gutanga Indangamuntu mu Kigo cy’Igihugu cy’Indangamuntu, NIDA, Manago Kayihura Dieudonné, yavuze ko kuri ubu ibikorwa birimbanyije mu Ntara y’Iburasirazuba ahamaze gukorerwa uturere dutatu twa Bugesera, Ngoma na Kirehe.
Ati “Ibikorwa birarimbanije, twatangiriye mu Ntara y’Amajyepfo mu turere dutandatu dusigazamo tubiri. Tuza no kuza mu mujyi wa Kigali, ubu noneho turangije dutatu tw’Intara y’Uburasirazuba, ari two Bugesera, Ngoma na Kirehe.”
Yasobanuye ko NIDA yifuza ko mu kwezi kwa Nyakanga 2026, Intara y’Uburasirazuba yose yazaba imaze gukorerwa, bagakomereza mu Burengerazuba n’Amajyaruguru.
Yakomeje agaragaza ko ku rwego rw’Igihugu ibikorwa byo gufotora bigeze kuri 38%.
Ati “Ku rwego rw’Igihugu tugeze kuri 38%, ariko aho tumaze gukorera turi ku rugero rwa 78% ariko hari n’aho twagejeje 98%, hari aho twagejeje hejuru ya 100%...uko igihe cyagiye kiza abantu babwiwe ibyo basabwa barabikora ubu ubwitabire bumeze neza kandi abantu bose barakorerwa.”
Yagaragaje ko mu bihe bya mbere, wasangaga hari aho ubwitabire ari buke ndetse hakaba n’abagera aho kwifotoreza hari ibyo basabwa bataruzuza cyangwa batarakemura bikaba byatuma badafotorwa.
Mu ntara y’Amajyepfo mu turere twagezwemo uko ari dutandatu ni ukuvuga Kamonyi, Muhanda, Ruhango, Nyanza, Huye na Gisagara, ubwitabire bwari kuri 75%.
Kayihura yasobanuye ko hazabaho igihe cyo gusubira mu bice banyuzemo mu rwego rwo kureba no gufasha abacikanwe n’iyo gahunda.
Ati “Nta muntu n’umwe uzasigara, nta muturarwanda n’umwe uzasigara adakorewe. Bivuze ko icyo gihe nikigera na bo tuzabakorera.”
Aho bafotorera, umuntu ashobora kujyayo yamaze kuzuza no kwemeza imyirondoro ye cyangwa y’umwana we mbere yo kujya kuri site ifotorerwaho cyangwa akaba ari ho bikorerwa.
Ugiye kwemeza imyirondoro ye yitwaza nimero y’Indangamuntu y’ababyeyi be, yaba yarashatse akagenda yitwaje nimero y’indangamuntu y’uwo bashakanye.
Ushaka kwemeza imyirondoro ye kugira ngo uzahabwe Indangamuntu koranabuhanga ukoresheje telefoni yawe cyangwa mudasobwa unyuze ku rubuga IremboGov, ukareba ahanditse irangamimerere, ugahitamo kwemeza imyirondoro y’Indangamuntu koranabuhanga y’umuntu ku giti cye, cyangwa ku y’abishyingiwe, ukagenzura neza amakuru yose hanyuma ukayemeza.
Iyo umaze kuyemeza werekeza kuri site ikwegereye ugafotorwa kandi ibyo bishobora kugufasha kudatinda kuri site.
Iyi Ndangamuntu izahabwa Abanyarwanda, abanyamahanga batuye mu Rwanda, impunzi, abasaba ubuhungiro, abana batoraguwe, abanyamahanga baba mu Rwanda by’igihe gito (mu gihe bakeneye serivisi), abimukira n’abadafite ubwenegihugu baba mu Rwanda.
Ni indangamuntu umuntu azaba ashobora guhabwa ikarita yayo nk’uko bisanzwe, indi iri mu buryo bwa QR Code ku buryo wayigendana muri telefone cyangwa mudasobwa ndetse no guhabwa nimero izwi nka ‘token’ ushobora gukoreshwa mu kubona amakuru yawe, itandukanye na nimero y’Indangamuntu.
Bitandukanye na mbere, ntibizaba bikiri ngombwa ko umuntu agendana indangamuntu agiye gusaba serivisi.
Hatangwa ibimenyetso ndangamimerere, birimo imboni, intoki zose, n’isura.
Kuva ku mwana ukivuka kugeza ku myaka itanu, ahabwa indangamuntu iriho ifoto gusa kuko ibimenyetso ndangamiterere bigenda bihindagurika. Kuva ku myaka itanu kuzamura ni we wemerewe gutanga bya bimenyetso.
Biteganyijwe ko indangamuntu koranabuhanga izashyirwa hanze muri Nyakanga 2026. Ni umushinga watangiye mu 2023. Ni agace k’umushinga mugari u Rwanda rufatanyijemo na Banki y’Isi washowemo agera kuri miliyari 200 Frw.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!