Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza ya Kigali, Prof. George Kimathi, yavuze ko kubera uburere buboneye abanyeshuri b’iyi Kaminuza bahabwa, barangiza amasomo bafite ubumenyi buhagije bwo gukora akazi kandi bakagakora neza.
Ati “Kaminuza ya Kigali tugira umwihariko wo gushyira ku isoko ry’umurimo abanyeshuri bujuje ibisabwa, ni ukuvuga ngo abarenga 130 basoje amasomo muri Kaminuza yacu babonye akazi mu kigo kimwe gikomeye ndetse hari n’abandi benshi kugeza ubu bahawe imenyerezamirimo mu bigo bikomeye.”
Prof. Kimathi yagaragaje ko abanyeshuri biga muri iyi kaminuza bafitiwe icyizere ku isoko ry’umurimo kubera gahunda z’umwihariko bashyiriweho nyuma y’amasomo kugira ngo zibafashe kugira ubumenyi buhambaye mu byo biga.
Ati “Abanyeshuri bacu bahabwa amahirwe yo kwiga andi masomo y’umwihariko arimo ay’ikoranabuhanga (ICDL), ajyanye n’icungamari (CPA) ndetse banahabwa andi masomo abafasha kwihugura mu rurimi rw’Icyongereza.”
Kaminuza ya Kigali itanga amasomo y’ikoranabuhanga ya ICDL afasha abanyeshuri kugira ubumenyi bw’ibanze mu gukoresha ibikoresho by’ikoranabuhanga nka mudasobwa, ajyanye no gucunga imishinga mu bigo bikomeye (Project Management) n’ibindi bibafasha kwinjirana ubwo bumenyi buhagije ku isoko ry’umurimo
Ikindi kandi abanyeshuri barangije muri iyi Kaminuza bahabwa CPA (Certified Public Accountant), impamyabushobozi ihabwa ababaruramari b’umwuga.
Umuyobozi ushinzwe gahunda z’amasomo y’umwihariko muri Kaminuza ya Kigali, Charles Omanyo, yagaragaje ko abanyeshuri bahabwa aya masomo ari ababa bitwaye neza.
Yakomeje avuga ko abanyeshuri biga muri iyi Kaminuza bahabwa amahirwe yo kwiga kandi banakora mu buryo buboroheye.
Ati “Kaminuza ya Kigali ifite umwihariko wo gufasha abanyeshuri kwiga mu buryo buboreheye kubera ko babasha kwiga ku manywa, nijoro ndetse no mu minsi isoza icyumweru.”
Manirakiza Eric wahize abandi banyeshuri biga ibijyanye n’ubukungu (Business Management and Economics), yavuze ko iyi Kaminuza yamufashije guhabwa amasomo ya CPA azamufasha kuba umubaruramari w’umwuga ku buntu.
Ati “Natangiye kwiga amasomo ya CPA ubwo nari mu mwaka wa mbere w’amashuri ndetse icyo gihe nayafatanyaga n’amasomo yanjye asanzwe kubera ko nayigaga mu minsi isoza icyumweru ndetse ibyiza birimo ni uko twayigiye ubuntu, twishyuraga ari uko tugiye gukora ibizamini gusa naho ibindi byose byari ubuntu.”
Umutoni Latifah wahize abandi banyeshuri biga ibijyanye n’amasoko (Procurement and Supply Management), yashimiye Kaminuza ya Kigali yamufashije kwiga neza akabasha no gutsinda, bikaba byaramufashije kubona akazi keza.
Imbahafi Obed wahize abandi mu masomo y’ubucuruzi n’ikoranabuhanga mu isakazabumenyi (Business and Information Technology) ndetse akaba n’uwa mbere muri Kaminuza yose, yagaragaje ko bimwe mu byamufashije gutuma agira amanota meza ari ugukora cyane ndetse ko ibyo yakeneraga byose yabibonye muri Kaminuza ya Kigali.
Ku wa 8 Kanama 2025 ni bwo Kaminuza ya Kigali yashyize ku isoko abanyeshuri 1.654 barangije mu masomo yose atangwa n’iyi kaminuza mu byiciro bitatu.
Kaminuza ya Kigali yatangiye mu 2013, itangirana abanyeshuri 35 ariko ubu yakuze ku buryo ifite abanyeshuri barenga 8000 biga mu mashami atandukanye arimo irya Kigali n’irya Musanze.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!