00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Guinée yashimye ubudaheranwa bw’Abanyarwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 9 April 2026 saa 06:55
Yasuwe :

Guverinoma ya Guinée yifatanyije n’Abanyarwanda baba muri iki gihugu, abagikoreramo muri n’inshuti zabo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi, ishima ubudaheranwa bw’Abanyarwanda nyuma yayo n’ubuyobozi bwiza bwabashije kongera kubaka igihugu.

Kuwa 7 Mata 2026, Ambasade y’u Rwanda muri Guinée ifatanije n’ Abanyarwanda batuye muri icyo gihugu, abayobozi bakuru muri guverinoma, abahagarariye ibihugu byabo, imiryango mpuzamahanga ndetse n’inshuti z’ u Rwanda, bahuriye mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.

Ni igikorwa cyabereye mu Mujyi wa Conakry, ahitwa kuri Chapiteau by Issa, Monument du 22 Novembre, cyitabwirwa n’abantu bagera kuri 250.

Guverinoma ya Guinée yari ihagarariwe na Minisitiri w’Intebe, Amadou Oury Bah wari uherekejwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga Dr Morissanda Kouyate n’abandi.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Guinée, Dr Morissanda Kouyate, ni we wagejeje ubutumwa ku bari bitabiriye uyu muhango, agaragaza ko igihugu cye cyifatanyije n’u Rwanda.

Yagize ati "Twifatanyije n’abavandimwe b’Abanyarwanda, cyane cyane imiryango y’abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda."

Dr. Kouyate kandi yongeyeho ko Leta ya Guinée ndetse n’abaturage bose b’iki gihugu baterwa ishema no kubona uburyo Abanyarwanda bataheranywe n’amateka ashaririye ya Jenoside yakorewe Abatutsi, bakaba barahisemo kwiyubaka, kubaka ubumwe bw’igihugu cyabo no gushyiraho inzira igaragara y’ubwiyunge n’iterambere rihamye bayobowe na Nyakubahwa Perezida Paul Kagame.

Muri iki gikorwa kandi Lancinet Magasouba, Umunya-Guinée wari mu Rwanda mu 1994 ari mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kugarura amahoro, MINUAR, yatanze ubuhamya bw’ibyo yabonye icyo gihe.

Ambasaderi w’u Rwanda muri Guinée, Michel Sebera, yashimiye abitabiriye igikorwa cyo Kwibuka, yibutsa ko ari umwanya wo gusubiza icyubahiro inzirakarengane zayizize.

Yibukije ko ari n’igikorwa cy’ingenzi cyo kubaka ejo hazaza, ashimangira ko kwibuka byakagombye gutanga imbaraga zo guhuriza hamwe mu kurwanya urwango, kwimakaza amahoro, ubutabera n’ubufatanye kugira ngo Jenoside ntizongere ukundi.

Muri iki gikorwa kandi, hanamuritswe igitabo cyanditswe n’umwanditsi Jean Marie Vianney Rurangwa yise “Le Génocide Perpétré Contre Les Tutsi du Rwanda Expliqué à ses Enfants" hamwe n’umukino w’ikinamico wanditswe n’uwo mwanditsi awita “Essuie Tes Larmes et Tiens-Toi Debout” ukomeza abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Abayobozi muri Guinée bifatanyije n'Abanyarwanda batuye muri iki gihugu kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi
Guinée yashimye ubudaheranwa bw’Abanyarwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi
Abanyarwanda baba muri Guinée bibutse ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi
Ambasaderi w’u Rwanda muri Guinée, Michel Sebera, yagaragaje ko Kwibuka ari ugusigasira amateka

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages