00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Gukundisha abana ishuri, ivumburamatsiko: Uruhare rw’ikoranabuhanga mu burezi bw’u Rwanda

Yanditswe na Hakizimana Jean Paul, Twarabanye Venuste
Kuya 13 March 2020 saa 09:09
Yasuwe :

Abarimu n’abanyeshuri baratangaza ko Ikoranabuganga ryahinduye byinshi mu burezi bw’u Rwanda, birimo gutuma abana barushaho gukunda ishuri, kugira amatsiko yo kuvumbura no guhanga udushya ndetse n’abarimu bakoroherwa mu kugaragaza amwe mu masomo bigisha.

Bazimya Bérnard wigisha ikoranabuhanga mu ishuri rya APACOPE avuga ko we yiga nta koranabuhanga ryari rihari ariko ubwo yajyaga kwigishja ryari riri kwinjizwa neza mu burezi.

Kuri we ikoranabuhanga si mudasobwa gusa, ubu ngo ribafasha kwigisha andi masomo arimo imibare, ubugenge, ubumenyamuntu, ubutabire n’andi.

Ati “Igihe twigaga nta koranabuhanga twabonaga, twigaga ibintu tudafite n’aho dushobora kubirebera ukaba ushobora kwiga umubiri w’umuntu mwalimu agashobora kureba uko abigenza agashushanya, ariko aho ikoranabuhanga ryaziye ubona ko umwalimu ashobora kwigisha umubiri w’umuntu agahita anafata amashusho kuri internet akayashyira kuri projecteur [igikoresho bacomeka kuri mudasobwa abantu bakarebera ibintu ku rukuta byabaye binini] umwana akabireba agahita abyumva neza akantu ako ariko kose akakabona kuburyo ahita anabifata mu mutwe.”

Ibyo abantu bigaga babyumva bakabifata mu mutwe batabizi nk’amashyamba n’imigezi, iyangirika ry’ikirere, ibice bigize umubiri w’umuntu n’inzungano zose, ibigize ibimera n’ibindi, umwalimu abyerekana mu mashusho.

Mucyo Yvan wiga mu rwunge rw’amashuri rwitiriwe Mutangatifu Vincent De Paul, Rwamagana A, yabwiye IGIHE ko ikoranabuhanga ribafasha gushaka ibirenze ku byo mwalimu yavugiye mu ishuri.

Ati “ Hari igihe umwarimu aza akatubwira nk’inkuru ngufi runaka tukayiga akayidusobanurira, waza hano ku mashini wayishakisha ukabona n’andi makuru yisumbuyeho agufasha kuyumva.”

Ku rundi ruhande ikoranabuhanga ryakundishije abana ishuri nkuko Mushimiyimana Protais uhagarariye gahunda ya One Laptop Per Child (OLPC) ku rwunge rw’Amashuri rwa Saint Famille yabisobanuriye IGIHE.

Ati “Ikoranabuhanga ku bana bo mu mashuri abanza ribakundisha ishuri bakiga neza, iyo umwana aramutse akoze nk’ikosa uri kwigisha ukamubwira uti wowe nta mashini uri bubone, biramubabaza cyane kubera ko iyo umuhaye imashini yiyumva mu mwalimu n’isomo mugiye kwiga.”

Icyizere cy’abahanga b’abanyarwanda mu gukora ‘Software’

Gahunda ya One Laptop per Child, igamije gutanga ubumenyi bw’ibanze no kwinjiza abana mu ikoranabuhanga bakiri bato. Ituma umwana uri kwiga; imibare, siyansi, indimi n’andi masomo akurana amatsiko n’ubuhanga bwo kwishakashakira ubundi bumenyi akoresheje mudasobwa. Ni intambwe ifatwa nk’ishingiro mu kubaka ubukungu bushingiye ku bumenyi.

Abarimu bashinzwe iyo gahunda bavuga ko bamaze kubona One Laptop per Child nk’izingiro ryo gutegura abahanga mu gukora ibyerekeye mudasobwa birimo porogaramu zayo ‘Software’ n’ibindi birimo ubuhanga buhanitse.

Neretse Jean ushinzwe gahunda ya One Laptop per Child mu ishuri ribanza muri APACOPE mu karere ka Nyarugenge, avuga ko nk’abana bato kandi bafite ubwonko bufata neza biga bakoresheje porogaramu ikomeye ikoresha kode kandi bakabifata mu mutwe, ibitanga icyizere ku ikoranabuhanga ku hazaza h’u Rwanda.

Ati “Dusanzwe dukoresha ibya Windows, urugero nka Windows 10, Windows 7 zakorewe abantu basanzwe kugira ngo n’utaramenye ibya mudasobwa mbere abe yabasha kwibona. Ariko iki gihe abana bakiri bato barakoresha Porogaramu ya Linux, porogaramu ikomeye ikoresha amakode yitwa XO kubera abana bato baba bafite ubwonko bufata neza barabyiga ukabona bari kubifata cyane.”

Gahunda ya One Laptop per Child ifasha abana kuzamuka bakunda ikoranabuhanga

Kuva iyo gahunda itangiye hashyizweho amarushanwa ku bana bato atuma babasha gukurikira no guhanga udushya bakoresheje ubumenyi bw’ibanze babona yitwa ‘Scratch’. Ni amarushanwa abo bana bakoramo inkuru zirimo iz’amashusho azwi nka Cartoon cyangwa filimi z’abana zizwi nka dessins animés ku rwego rwabo.

Umuco w’Ubushakashatsi na “Smart classroom”

Smart Classroom ni icyumba kigizwe na mudasobwa 50, Projecteur na internet. Kigamije gufasha mu myigishirize mu mashuri yisumbuye mu rwego rwo guteza imbere ikoranabuhanga.

Murengenzi Théoneste, wigisha mu rwunge rw’amashuri rwitiriwe Mutangatifu Vincent De Paul, Rwamagana A, yavuze ko kuva batangira gukoresha ‘smart classroom’ byatumye abana bunguka ubundi bumenyi butari ubwo mwarimu yabahaye.

Ati “ Iyo bagiye ku mashini bagashyiramo ibyo bakeneye bakabibona byihuse kuruta kujya gushakisha mu bitabo kandi umwana waboneye ibintu runaka ku mashini abifata mu buryo bwihuse kuruta kujya kumusobanurira byinshi.”

Iyi gahunda ihura cyane n’integanyanyigisho ishingiye ku bumenyi bw’umunyeshuri, iha umwana uburyo bwo gukora ubushakashatsi ku byo mwalimu yavuze.

Ku makenga y’uko hari abana bashobora gukoresha iryo koranabuhanga mu buryo bubi, Minisiteri y’Uburezi iherutse gutangaza ko, hari uburyo bwo kurinda umwana kuba yakoresha mudasobwa akinjira mu bintu bishobora kumuyobya, uburinzi bukorwa bihereye ku muyoboro mukuru utanga internet ku mashuri.

Imibare y’ikigo cy’Ibarurishamibare mu Rwanda (NISR) yo mu 2018, yerekanye ko kugeza mudasobwa mu mashuri yisumbuye byari ku kigero cya 84.26%, naho kugera kuri internet biri kuri 52.9%. Biteganywa ko uyu mwaka wa 2020 ugomba gusiga amashuri ya leta ashyizwemo ibyumba by’ikoranabuganga ku kigero cya 57%.

Imashini zihabwa abana bato biga mu mashuri abanza zibafasha gukunda ikoranabuhanga bakiri bato
Abarimu nibo bagenzura imikoreshereze y'imashini zibahwa abana kugira ngo bakurane umuco w'ikoranabuhanga
Abanyeshuri biga mu mashuri yisumbuye bisigaye byoroshye gukora ubushakashatsi kubyo biga
Abiga mu mashuri yisumbuye babona umwanya uhagije wo kumenya byinshi ku masomo bahabwa na mwalimu
Ibigo byinshi by'amashuri abanza byahawe mudasobwa zifashishwa n'abana bahiga
Smart Classrooms zoroheje imyigishirize y'abarimu kuko ibyinshi umunyeshuri abishakisha akoresheje mudasobwa bahawe
Hejuru y'ikoranabuhanga rya mudasobwa, abiga amasomo ya siyansi bakomeje kwegerezwa ibindi bikoresho bibafasha gucengera neza ibyo biga

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages