00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Gutinza amasoko no guhubuka mu byatumye Intara y’Amajyepfo isubira inyuma mu kwesa imihigo

Yanditswe na Prudence Kwizera
Kuya 3 January 2018 saa 01:46
Yasuwe :

Ugereranyije uko uturere two mu Ntara y’Amajyepfo twesheje imihigo mu mwaka wa 2016/2017 n’uwa 2015/2016, bigaragara ko twasubiye inyuma kuko n’utwabonekaga mu myanya 10 ya mbere twisanze mu ya nyuma.

Mu mwaka w’imihigo wa 2015/2016 mu turere 10 twaje mu myanya ya mbere harimo dutanu two mu Ntara y’Amajyepfo, nka Huye yaje ku mwanya wa gatatu, Nyamagabe kuwa gatanu, Muhanga kuwa gatandatu, Nyanza kuwa karindwi na Nyaruguru yaje ku mwanya wa 10.

Muri utwo turere hiyongera na Kamonyi iri aho hafi kuko yaje ku mwanya wa 13 ndetse na Gisagara iza ku wa 15.

Ibi byaje guhindura isura mu mwaka ushize w’imihigo wa 2016/2017 kuko mu turere 10 twaje mu myanya ya mbere harimo kamwe gusa ko mu Ntara y’Amajyepfo (Akarere ka Huye kaje ku mwanya wa gatatu).

Ni ibintu bisa n’ibyatunguye benshi mu baturage b’iyo Ntara, abayobozi ku nzego z’ibanze n’abandi bakurikiranira hafi ibijyanye n’imihigo.

Ubuyobozi bw’Intara y’Amajyepfo na bwo bwemera ko habayeyo uburangare n’igisa no kwirara bituma twinshi mu turere dusubira inyuma mu kwesa imihigo, ariko bukemeza ko hafashwe ingamba zo gukosora ibitaragenze neza.

Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Marie Rose Mureshyankwano, avuga ko bisuzumye basanga zimwe mu mpamvu zatumye basubira inyuma, harimo kudatanga amasoko ku gihe, icyuho mu buyobozi no guhiga imihigo batabanje gukora inyigo.

Ati “Mu cyabiteye hari nk’ahantu bagiye batinda gutanga amasoko, ahandi ugasanga nta Munyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere uhari, (….) hari n’ikindi wenda cyabiteye nko mu mihigire y’abantu bakaba barahize imihigo ariko ntibijyane no kuba bakoze inyigo mbere.”

Guverineri Mureshyankwano, mu kiganiro aherutse kugirana n’abanyamakuru yagaragaje ko hafashwe ingamba zo gukosora ayo makosa yose yatumye basubira inyuma, avuga ko uturere twiyemeje kujya twisuzuma buri cyumweru, Intara igakora igenzura buri kwezi.

Ku rutonde rw’uko uturere twakurikiranye mu kwesa imihigo y’umwaka wa 2016/2017, muri dutanu twaje mu myanya y’inyuma harimo dutatu two mu Majyepfo, ari two Gisagara, Nyamagabe na Ruhango.

Mu kumurikira uko uturere twakurikiranye mu kwesa imihigo y’umwaka wa 2016/2017 byatangajwe ko mu kuyisuzuma no gutanga amanota hashingiwe ku buremere bwa buri muhigo mu kwihutisha iterambere no ku bushakashatsi bwakozwe na RGB bujyanye n’uko abaturage bibona mu mitangire ya serivisi.

Guverineri Mureshyankwano agaragaza ko hafashwe ingamba zo gukosora amakosa yakozwe mu kwesa imihigo
Abayobozi b'uturere tugize Intara y'Amajyepfo mu kiganiro n'abanyamakuru giheruka kubera ku cyicaro cy'iyo Ntara

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages