00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Gutsinda mu ishuri ni kimwe, gutsinda mu buzima ni ikindi-Senateri Niyongana

Yanditswe na Prudence Kwizera
Kuya 1 April 2018 saa 07:52
Yasuwe :

Senateri Niyongana Gallican yasabye ababyeyi n’abarimu gushyira imbaraga mu kurera abana neza babafasha gutsinda neza mu ishuri no kuzagira ubuzima bwiza mu gihe kizaza.

Yabivugiye mu Karere ka Huye kuri uyu wa 30 Werurwe 2018, mu gikorwa cyo guhemba abanyeshuri bo mu ishuri ribanza rya New Vision Primary School batsinze neza ibizamini bya Leta by’umwaka ushize.

Iryo shuri ryatsindishije abanyeshuri bose bakoze ikizamini cya Leta ku kigero cya 100% aho muri 94 bakoze abagera kuri 90 batsinze neza baza mu cyiciro cya mbere naho bane basigaye baza mu cyiciro cya kabiri.

Senateri Niyongana Gallican yashimiye ubuyobozi bw’iryo shuri, abarimu bahigisha n’ababyeyi baharerera abibutsa ko bakwiye no kwita ku gutegura abana kuzatsinda mu buzima.

Yagize ati “Gutsinda tujye tubyibazaho nk’ababyeyi, abarezi n’abanyeshuri; gutsinda mu ishuri ni kimwe, gutsinda mu buzima ni ikindi ariko ishuri ribishatse ryakora ku buryo utsinda mu ishuri ugatsinda no mu buzima. Uburezi bubishatse bwahindura byinshi”.

Mu byo ababyeyi n’abarimu basabwe ni ugukomeza gutoza abana babo kugira imico myiza n’ikinyabufura babarinda kujya mu ngeso mbi zirimo ibiyobyabwenge, ubusambanyi n’izindi.

Bamwe mu babyeyi barerera kuri New Vision Primary School bavuga ko kuba abana babo bahembwe ari igikorwa cyiza kandi biyemeje gukomeza kubashyigikira mu burezi babategurira ejo hazaza heza.

Mungwakuzwe Imaculée ati “Umwana wanjye yatsinze neza kuko yujuje ikizamini cya Leta none yahembwe mudasobwa. Byanshimishije cyane kandi n’inama Senateri yatugiriye nazumvise, nsanzwe nita ku mwana wanjye nkamugira inama ariko ngiye kongeramo imbaraga kuko hanze aha hari ibishuko byinshi bishobora kumuyobya, ngiye gukomeza kumufasha kugira ngo akomeza gutera imbere”.

Umuyobozi wa New Vision Primary School, Eduard Mugwaneza, yavuze ko igikorwa cyo guhemba abana batsinze neza kigamije kubashyigikira kugira ngo bakomeza gutera imbere ndetse babere urugero rwiza barumuna babo.

Abana 21 bahembwe mudasobwa kuko batsinze neza ikizamini cya Leta naho abandi bahabwa ibihembo bitandukanye birimo inkoranyamagambo.

Igikorwa cyo guhemba abo banyeshuri cyahuriranye no gutaha ibyumba bishya by’amashuri 11 n’ubwiherero 14 ababyeyi biyubakiye mu rwego rwo kwirinda ubucucike.

Senateri Niyongana ashyikiriza igihembo umwana wabaye uwa mbere kuri New Vision Primary School
Ababyeyi basabwe gushyira ingufu mu gushyigikira abana babo mu burezi no kubatoza kugira ikinyabupfura
Senateri Niyongana Gallican yasabye abafite kurera mu nshingano gutegura abana kuzatsinda mu buzima

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages