Aba bafashwe bivugwa ko bakoreraga mu mujyi wa Kigali ahitwa i Kabuga ariko bakaba barazengurukaga igihugu bashakisha abo bakorera izo mpushya.
Abafashwe harimo uwashakaga impushya zo guhindura, uwashakaga abakiliya, uwacuraga ibyo byangombwa n’umugore wiyitaga umupolisi ushinzwe gutanga impushya zo gutwara ibinyabiziga.
Umwe mu bafashwe, yabwiye itangazamakuru ko yinjiye muri ako gatsiko ahamagawe na mugenzi we amubwira ko ashaka ko amufasha kubona fotokopi za permis undi akamwemerera bakajya kuzikora.
Umugore uri mu bafashwe yatangaje ko atari azi ko bamwise umupolisi, ngo uwabitangije byose yaramuhamagaye amutegeka ibyo agomba kuza gukora atazi ikigamijwe.
Yagize ati “Yanyoherereje ubutumwa buvuga ngo ninguhamagara uhite uvuga ngo munyure ku marembo y’inyuma. Njye ntabwo nari nzi ibyo aribyo noneho mu minota nka 20 numva arampamagaye ati mwiriwe Afande, nti yego, ati wa muntu gahunda yayirangije munyure ku marembo y’inyuma.”
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera yavuze ko ibyakozwe n’abo bantu ari ibyaha bihanwa n’amategeko y’u Rwanda ari nayo mpamvu bafashwe.
Yagize ati “ Bakoresheje uburiganya biyitirira inzego badakorera ariko noneho banahimba n’inyandiko bizwi neza ko zitangwa n’inzego zisanzwe zizwi, ibyo bizwi neza ko Polisi ariyo yonyine itanga permis”.
Yakomeje agira ati “ Turagira ngo tubwire abantu ko uburyo bakoreramo permis buhari kandi buzwi. Nta mpamvu yo kujya ku muntu i Kabuga ngo agiye kugukorera permis uzi aho Polisi ikorera haba i Kigali cyangwa mu ntara.”
Polisi y’igihugu kandi yatangaje ko mu mayeri bakoreshaga harimo n’ubutumwa bajyaga bacura bakabwoherereza abashaka permis ariko ngo hari n’ubwo bajyanaga abo bantu kuri Polisi mu rwego rwo kubereka ko koko ibyo bakora hari abapolisi babizi kandi bari kubeshya.
Polisi kandi yanafase bimwe mu bikoresho byifashishwaga mu gukora ibi byangobwa birimo mudasobwa imwe n’icyuma gifotora impapuro.
Mu gihe abafashwe baba bahamwe n’ibyaha bashinjwa, bahanishwa igifungo kiri hagati y’imyaka itanu kugeza kuri irindwi ndetse n’ihazabu kuva kuri miliyoni eshanu kugera kuri zirindwi.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!