Haba muri za gare ndetse no ku byapa zihagararaho zinjiza cyangwa zikuramo abagenzi, hakunze kugaragara abamara umwanya muremure batarabona imodoka.

Kugeza ubu nta gihe runaka kigenwe umugenzi aba yizeye ko ari bumare ategereje bisi.

Ibibazo muri serivisi zo gutwara abantu mu buryo bwa rusange byakunze kuvugwa aho bigaragazwa ko biterwa n’uko imodoka zitwara abantu zisigaye ari nke cyane ugereranyije n’umubare w’abazikeneye.

Royal Express, KBS na Jali Transport (RFTC) ni byo bigo bimaze igihe bifite abagenzi bo muri Kigali mu biganza kuva mu 2014. RURA iherutse gufata icyemezo cyo kongeramo Volcano na Yahoo mu byerekezo bimwe na bimwe nubwo mu bigaragara nta mpinduka zifatika zigeze zibaho.

Imbere y'abagize Inteko Ishinga Amategeko, Imitwe yombi , ubwo RGB yabagezagaho raporo y’ibikorwa by’umwaka wa 2020/2021 ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 9 Ugushyingo 2022, yagarutse kuri iki kibazo.

Umuyobozi Mukuru wa RGB, Usta Kaitesi, yavuze ko byavuye mu igenzura ku mitangirwe ya serivisi mu gutwara abantu mu buryo bwa rusange hakoreshejwe bisi gusa, ryakozwe mu mwaka watangiwe raporo.

Iryo genzura ryakozwe mu bigo 15 mu gihugu hose habazwa abantu barenga 324 barimo abagenzi, abashoferi, ibigo n’Urwego rushinzwe imirimo ifitiye igihugu akamaro, RURA.

Serivisi zo gutwara abantu muri rusange zishimwa ku gipimo cya 64,42% naho mu Mujyi wa Kigali by’umwihariko hashingiwe ku kuba igihe abagenzi bamara bategereje bisi ari kirekire, ishimwa ku gipimo cya 31,67%.

Dr Kaitesi, yavuze ko hari serivisi zangirika kubera ko abantu batabasha kugera iyo bajya ku gihe.

Ati “Birumvikana ko kuba abantu badashobora kugera iyo bajya mu gihe gikwiye,hari serivisi nyinshi zihakomerekera na kwa kunoza serivisi bikagira imbogamizi. Uhuje bimwe mu bivugwa hano by’uburyo abantu bibagora kugera aho bakorera ukanahuza n’uko abaturage badasanga ababaha serivisi ku gihe ngira ngo ayo ni amakuru dukeneye guhuza kandi akagira n’ikiyakorwaho kugira ngo tunoze imitangire ya serivisi muri iki cyiciro nubwo abantu basobanukiwe imbogamizi zirimo.”

Senateri Uwera Pélagie, yavuze ko uko ibipimo bigaragara ku gihe abagenzi bamara ku mirongo mu Mujyi wa Kigali ari ibintu bashima ku kigero cyo hasi cyane.

Ati "Kuba izi serivisi zitanashimwa kuri 50% kandi Umujyi wa Kigali ari wo shingiro ry’ubukungu ni ikibazo gikomeye gikeneye no gushyirwamo imbaraga kugira ngo niura abajya mu kazi, abana bajya mu ishuri cyangwa bavayo bakoreshe igihe gito kandi bagende ku buryo bwiza."

"Mu masaha ya nimugoroba iyo urebye imirongo ugira ubwoba, ababyeyi babyigana n’abantu bakuru, umuntu akavuga ngo ni imodoka zibura kandi turimo tuvuga ko dushaka ishoramari."

Dr Kaitesi yavuze ko abatwara abagenzi bagaragaza ko badakwiye gusabwa kongera imodoka mu gihe n'izihari kuva nka saa tatu kugeza saa kumi nta bagenzi ziba zifite.

Icyakora hari abagaragaza ko hari umubare munini w’imodoka bitekerezwa ko ziri mu muhanda nyamara ugasanga ziparitse ari nyinshi mu magaraji kubera ko zapfuye cyangwa hakaba sosiyete zihitamo gushyira nke mu muhanda hirindwa gusohora amafaranga menshi azigendaho.

Umuyobozi wa RGB yavuze ko nihaboneka imihanda igenewe imodoka zitwara abagenzi gusa mu masaha runaka na byo bizatanga umusanzu mu gukemura iki kibazo.

Ikibazo cy'abategereza bisi  bakamara igihe kirekire batarazibona gikomeje kugaragara mu Mujyi wa Kigali
Ikibazo cy'abategereza bisi bakamara igihe kirekire batarazibona gikomeje kugaragara mu Mujyi wa Kigali