Ibi byavugiwe mu Nama Mpuzamahanga y’iminsi ibiri yiga ku iterambere ry’ubuhinzi bw’ikawa n’uruhererekane nyongeragaciro rwayo iri kubera i Kigali kuva kuri uyu wa 24 Nzeri 2026.
Yateguwe n’Umuryango Sustainable Growers aho ihuza abahinzi, abaguzi, abatunganya ikawa, abikorera n’abashoramari n’abandi bakora mu ruhererekane nyongeragaciro rw’iki gihingwa.
Yabanjirijwe no gusura ibikorwa bya koperative ebyiri zihinga zikanatunganya ikawa mu Rwanda ari zo Koperative Nyampinga yo mu Karere ka Nyaruguru na KOPAKAKI DUTEGURE yo mu Karere ka Karongi. Yitabiriwe n’abo mu bihugu birenga 17 ndetse habereremo no gusogongera ikawa nziza zo mu bihugu binyuranye.
Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Uwimana Consolée wayitagije, yavuze ko ari intambwe nziza kuba urwego rw’ikawa mu Rwanda ruri gutera imbere no kwinjiriza Igihugu amafaranga menshi ariko ko abagore babigiramo uruhare na bo hakeneye kongerwa icyo bakuramo.
Ati “Ibicuruzwa u Rwanda rwohereza mu mahanga byageze ku gaciro k’arenga miliyari 1,1 z’amadolari ya Amerika mu mwaka wa 2025-2026 kandi ikawa yabigizemo uruhare runini kuko yinjije amafaranga menshi mu mateka, agera kuri miliyoni 148,6 z’amadolari. Iyi mibare igaragaza imbaraga n’ubushobozi urwego rw’ikawa rufite.”
“Ariko iyi ntambwe igomba kujyana no kwinjiriza abagore agatubutse. Abagore bahinga ikawa bakanayongera agaciro ariko ntibagaragara neza mu gufata ibyemezo bijyanye n’isoko kandi ni byo bigena uyibonamo inyungu. Kugira uruhare mu kintu ariko ntikibe ari icyawe nubwo waba ucyongerera agaciro bitandukanye no kucyigiramo inyungu.”
Yongeyeho ko ariko ku Isi hose abagore bahinga ikawa bagifite imbogamizi zo kutabona serivisi z’imari uko bikwiye, amasoko no gufata ibyemezo muri uwo mwuga ndetse agaragaza n’igikwiye gukorwa.
Ati “Birasaba ubufatanye bukomeye kandi buhuriweho hagati ya za Leta, abikorera, ibigo by’imari, imiryango ikora ku buhinzi n’abafatanyabikorwa bo mu bucuruzi bw’ikawa ku rwego mpuzamahanga.”
Umuyobozi ushinzwe Ibikorwa mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Iyoherezwa mu Mahanga ry’Ibikomoka ku Buhinzi n’Ubworozi (NAEB), Urujeni Sandrine yavuze ko mu Rwanda uruhererekane nyongeragaciro rw’ikawa hari aho rumaze kugera kuko hari ubufatanye mu mishinga itandukanye ifasha mu guteza imbere ikawa ariko ko ibi bidahagije.
Ati “Duhinga ikawa kandi hari ubufatanye mu mishinga ijyanye na yo ariko dukeneye kurenga aho ngaho hakabaho n’ubufatanye mu ruhererekane nyongeragaciro rwa kawa. Muri urwo rwego nka NAEB ku ruhande rwa Leta turahari, abafatanyabikorwa mu iterambere n’abatunganya ikawa cyangwa abahinzi barahari. Ikibura ni ukwihuriza hamwe kandi tugakora mu buryo bugamije ubucuruzi ku buryo habonekamo ishoramari rihagije kandi rirambye.”
Yongeyeho ko iyo mikoranire yatuma abahinzi b’ikawa bazamuka na bo bagatera intambwe igaragara mu guhinga ikawa ariko mu buryo bubinjiriza amafaranga.
Ambasaderi wa Brésil mu Rwanda nk’igihugu cya mbere cyeza ikawa nyinshi ku Isi, Madamu Irene Vida Gala na we yashimangiye ko ubufatanye hagati y’ibihugu biyihinga n’abafatanyabikorwa mpuzamahanga ari ingenzi cyane.
Ati “Ikawa ihuza ibihugu, imiryango n’abantu. Iyo dushimangiye ubufatanye hagati y’ibihugu bihinga ikawa n’abafatanyabikorwa mpuzamahanga, dushobora kubaka uruhererekane nyongeragaciro rurambye rugirira akamaro abahinzi, rugahanga udushya kandi rugatuma abahinzi bagira uruhare runini mu kugena ahazaza h’urwego rw’ikawa.”
Umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi y’Umuryango Sustainable Growers, Dr. Ndikumana Innocent yavuze ko mu bihugu bakoreramo bya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Tanzania n’u Rwanda bamaze guhugura abagore barenga ibihumbi 77 guhinga ikawa neza no kurushaho kuyibyaza umusaruro, kandi 97% byabo bakoresha ubumenyi bahawe.
Ibi byafashije abagore 160% muri aba kubasha kugera kuri serivisi z’imari, 170% muri bo babasha kugira ubwishingizi bw’ubuzima, abandi 13% babasha kugura imitungo yabo bwite binjije mu iterambere ry’imiryango yabo.
Nyirandimubanzi Jacqueline uyobora ihuriro ry’abagore bahinga ikawa mu Karere ka Gakenke ryitwa Association Hingakawa yavuze ko abagore bayihinga mu Rwanda bamaze gutera intambwe ugereranyije na mbere.
Ati “Hambere mu Rwanda umugore yari umuhinzi w’ikawa agatahira icyo. Ariko uyu munsi tuzi gukorera ikawa yacu tukayitunganya ikajya ku isoko tukamenya ibivuyemo bikinjira mu muryango umugore akabikoresha mu igenamigambi ryawo. Ubu uyu munsi abagore bahinga ikawa bakorana n’Umuryango Sustainable Growers bose bazi gutegura ikawa kuva ku kuyihinga no kuyitegura kugera mu gikombe bakumva uburyohe bwayo.”
Abitabiriye iyi nama baturutse mu bihugu birimo u Rwanda, Tanzanie, Brésil, Nicaragua, Mexique, Costa Rica, Honduras, Pérou, Porto Rico, Leta zunze Ubumwe za Amerika, Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, u Buyapani, u Bufaransa, u Busuwisi, Finlande n’u Butaliyani.
Amafoto: Manzi Allain



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!