Ni mu muhango wabereye ku cyicaro cy’Intara y’Amajyepfo gihereye mu Karere ka Nyanza, uyoborwa na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Prof Shyaka Anastase.

Gakire Bob yavuze ko mu gihe yari amaze kingana n’ukwezi kumwe n’iminsi 20 ayobora Intara y’Amajyepfo by’agateganyo, yasanze uturere two muri iyo ntara turi mu byiciro bitatu mu mikorere.

Ati “Hari icyiciro cy’uturere dutatu tw’abakora, ntibakora bonyine ariko utwo turere ari abatuyoboye n’abafatanyabikorwa usanga ari icyiciro kiri imbere cyane. Hari ikindi cyiciro cy’uturere nka tubiri dukora ariko tutameze nka twa tundi dutatu. Hari n’utundi nanone (dutatu) ubona bisaba kongeramo ingufu cyangwa gukorana cyane n’abo bafatanya.”

Gakire yavuze ko ibyo atabishingira ku Muyobozi w’Akarere runaka ahubwo bishingiye ku miterere ya buri karere, abaturage bako, gahunda z’iterambere zihari, abafatanyabikorwa n’ibindi bitandukanye bifasha akarere kugira ngo gatere imbere.

Yakomeje agaragariza Guverineri Kayitesi Alice imishinga yo kwitaho by’umwihariko kugira ngo iterambere muri iyo ntara rikomeze birushijeho.

Yavuze ko buri karere nibura gafite umushinga wagafasha guteza imbere abaturage bako bityo uturere twose dukwiye gushyigikirwa.

Ati “Hari ibyo mbona byazibandwaho cyane cyane; (…) hari umushinga uri muri Gisagara ujyanye no kongera ingufu z’umuriro (kubaka uruganda rwa nyiramugengeri); hari umushinga twita ‘Kaduha-Gitwe Corridor’ uhuza uturere dutatu twa Nyanza, Ruhango na Nyamagabe by’umwihariko. Ubonye ibikorwa byose byateganyijwe kuhakorerwa birenze icyenda biri mu byiciro bitandukanye twavuga ubuhinzi, uburezi, imiturire, kariya gace kavayo cyane.”

Gakire yavuze ko igice cya Kaduha-Gitwe Corridor’ yagisuye kandi na mbere yo kuza kuyobora Intara y’Amajyepfo by’agateganyo yari akizi, ahamya ko gikwiye kwitabwaho by’umwihariko.

Ati “Nagiyeyo muri iyi minsi maze hano ariko na mbere nari nsanzwe mpazi, ukabona imihanda, usanga ari kamwe mu duce mu Rwanda gakwiye kwitabwaho.”

‘Kaduha-Gitwe Corridor’ yasabiwe umwihariko ku Kwibohora27

Gakire Bob umaze igihe ayobora Intara y’Amajyepfo by’agateganyo yasabye Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Prof Shyaka Anastase, ko agace ka ‘Kaduha-Gitwe Corridor’ kakwitabwaho muri ibi bihe ku buryo umwaka utaha kazizihirizwamo Umunsi Mukuru wo Kwibokora ku rwego rw’igihugu, agaragaza ko hari umusaruro mwiza byatanga.

Yasobanuye ko bigaragara ko biriya birori iyo bibereye ahantu hahita hahinduka bigaragarira buri wese, haba mu bikorwa remezo by’amazi, amashanyarazi, imihanda, imiturire n’ibindi, asaba ko byatekerezwaho bikazakorerwa no muri kariya gace ka Kaduha-Gitwe Corridor.

Hari bimwe mu bikorwa byo guteza imbere ‘Kaduha-Gitwe Corridor’ byatangiye birimo umudugudu w’icyitegererezo wa Kaduha, imihanda irimo gukorwa, ibikorwa bya RAB na NAEB.

Igice cya ‘Kaduha-Gitwe Corridor’ cyegeranye n’Akarere ka Nyaruguru kari kubakirwa umuhanda wa kaburimbo n’Ibitaro bya Munini ku buryo ibirori byo Kwibohora27 bihizihirijwe ibyo bikorwa byatahirwa rimwe ku mugaragaro.

Ikindi Gakire Bob yagaragaje gikwiye kwitabwaho ni ikijyanye na serivise zo kwakira abagana Intara y’Amajyepfo aho yagaragaje ko nta mahoteli ahabarizwa ashobora kwakira abantu benshi kandi neza.

Ati “Intara y’Amajyepfo buriya iyo ugiye mu bijyanye no kwakira abantu igira icyo nakwita nka hoteli imwe, iyo umuntu atagiye muri Bonni Concilli nta handi heza yajyana abantu.”

Hari umushinga uteganyijwe wo kubaka Hoteli ihuza uturere dutatu twa Ruhango, Muhanga na Kamonyi igomba kubakwa muri Muhanga nawo ukwiye kwitabwaho ugafasha Intara y’Amajyepfo mu bijyanye no kwakira abantu.

Undi mushinga yasabye ko wakwitabwaho ni uwo kubaka ‘Bazirika’ i Kibeho ku butaka butagatifu kuko ari kimwe mu bizafasha guteza imbere Akarere ka Nyaruguru n’igice gaherereyemo.

Ibindi yasabye ko byakurkiranwa harimo imirimo yo kubaka ibitaro bya Nyabikenke bikuzura vuba kandi bigakora neza, imihanda itandukanye yo mu gice cya Ndiza, Bakokwe, Nyabarongo na Kibumba n’igice cya Kamonyi.

Usibye ibyo yasabye ko hakurikiranwa n’ibikorwa byo kubaka amashuri ndetse hakitabwa no ku bibazo bibangamiye abaturage.

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Prof Shyaka Anastase, yagarutse ku nshingano z’Intara avuga ko ishinzwe guhuza ibikorwa by’uturere, gukurikira ibikorwa dukora ikatugira inama, gukurikirana izindi nzego zose zikorera mu Ntara zaba iza Leta n’izitari iza Leta.

Yibukije kandi ko Guverineri ashinzwe kumenya uko Intara yiriwe n’uko yaraye.

Ati “Umutekano w’Intara ni inshingano ikomeye, ntabwo ari wenyine ari kumwe n’inzego z’umutekano. Uko intara yiriwe n’uko yaraye mu rwego rw’umutekano n’umudendezo w’abaturage.”

Prof Shyaka yavuze ko izo nshingano zikomeye ari nayo mpamvu ‘Guverineri ari umutu utoroshye’ amwifuriza kuzuza neza inshingano yahawe nk’umuyobozi w’Intara.

Guverineri mushya w’Intara y’Amajyepfo, Kayitesi Alice, yavuze ko ashingiye ku bunanararibonye afite azuza neza inshingano ahawe afatanyije n’abo bagiye gukorana.

Ati “Nshingiye ku bunararibonye nari maze kugira mu nzego z’ibanze ndabizeza ko tuzagera kuri byinshi dufatanyije byiyongera ku byo mwagezeho. Niteguye kuzakira inama zanyu n’ibitekerezo kugira ngo turusheho gukomeza guteza imbere igihugu cyacu.”

Yabasabye ubufatanye, umurava, kwihutisha akazi no gukora kinyamwuga kugira ngo bagere ku nshingano zo guhindura imibereho y’abaturage ikarushaho kuba myiza.

Kayitesi Alice ahawe kuyobora Intara y’Amajyepfo avuye ku mwanya yari ari ho w’Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi kuva mu Ugushyingo 2017, umwanya nawo yagiye avuye k’uw’iperereza n’umutekano mu karere ka Muhanga.

Abakozi b Intara y Amajyepfo mu ifoto y urwibutso hamwe na Guverineri mushya
Abakozi b Intara y Amajyepfo mu ifoto y urwibutso hamwe na Guverineri mushya
Gakire Bob wari umaze igihe ayiyobora by’agateganyo yagaragaje imishinga ikomeye igomba kwitabwaho na Kayitesi Alice wahawe izo nshingano
Gakire Bob wari umaze igihe ayiyobora by’agateganyo yagaragaje imishinga ikomeye igomba kwitabwaho na Kayitesi Alice wahawe izo nshingano
Kayitesi Alice yakiriye inshingano zo kuyobora Intara y'Amajyepfo yizeza ko azakorana umurava
Kayitesi Alice yakiriye inshingano zo kuyobora Intara y'Amajyepfo yizeza ko azakorana umurava
Umuhango wo kwakira Guverineri mushya wayobowe na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Prof Shyaka Anastase.
Umuhango wo kwakira Guverineri mushya wayobowe na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Prof Shyaka Anastase.

[email protected]