Iyo raporo yakozwe n’ikigo cyo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Heritage Foundation ikabonwa na Fox News ivuga ko u Bushinwa bwagize uruhare mu iyubakwa cyangwa gusana inyubako 186 za Leta muri Afurika.
Kubera ayo mahirwe yo kuba barakoze ku nyubako za Leta muri Afurika, ngo u Bushinwa bwagiye bwifashisha ikoranabuhanga bugasigaho uburyo buzabafasha gukomeza gutata ibihugu bya Afurika.
Ibyo ngo bibafasha kubona amakuru afasha sosiyete zabo kubona amakuru ku masoko bari gupiganirwa, gutata abayobozi ba Amerika bari kuri uwo mugabane no kubona amakuru abafasha gukomeza kugira ijambo muri Afurika.
Umwe mu bakoze iyo raporo Joshua Meservey, yavuze ko kubaka inzu za Leta ari umwe mu mishinga u Bushinwa bwateje imbere muri Afurika kandi ngo warabuhiriye.
Yavuze ko ari uburyo bukomeje guhigika uruvugiro rwa Amerika mu ruhando mpuzamahanga ntawe urabutswe.
Imyaka isaga 20 ishize u Bushinwa bubanye neza na Afurika ngo yabuhaye ububasha bwo kugenzura neza uwo mugabane. Sosiyete z’u Bushinwa muri Afurika ngo zifasha Leta mu butasi, zikoresha uburyo wo kugenzura inyubako bakozeho n’imirongo y’itumanaho ihuza za Guverinoma.
Ikindi ni uko bivugwa ko u Bushinwa bwahaye za mudasobwa zo gukoresha ku bihugu bigera kuri 35 muri Afurika.
Raporo igira iti “Amakuru u Bushinwa buvana muri Afurika ni ikintu gikomeye kibangamiye Amerika kuko ayo makuru ashobora kwifashishwa mu korohereza u Bushinwa kugira ijambo muri Afurika, gukora iperereza ku bayobozi bakomeye muri Guverinoma za Afurika noneho bakinjira mu bubanyi n’amahanga bwa Amerika, ibikorwa byo kurwanya iterabwoba cyangwa se ibijyanye n’imyitozo ya gisirikare.”
Iyo raporo ivuga ko mu bihugu 40 muri 54 bigize Afurika, hari inyubako za Leta zubatswe na sosiyete zo mu Bushinwa.
Kubera inkunga, inguzanyo n’ibindi u Bushinwa butanga muri Afurika, ngo bituma abayobozi bamwe muri Afurika batagira impungenge cyangwa ubwoba bwo gukomeza gukorana n’Abashinwa.





Ibitekerezo 0