Ibyavuye muri iri kusanyabitekerezo byamuritswe ku wa 1 Kamena 2023; hibanzwe ku bijyanye n’ubuharike, gatanya, ibyo Abanyarwanda bashingiraho bahitamo abo bazashakana, icyizere cy’ahazaza n’ibyishimo mu Banyarwanda.
Amakuru yakusanyijwe mu bice bitandukanye by’igihugu uhereye mu ntangiriro z’uyu mwaka kugeza mu mpera za Gicurasi nk’uko byatangajwe n’Umuyobozi wa APPI, Dr Willy Mugenzi wanasobanuye impamvu z’iri kusanyabitekerezo.
Ati “Maze imyaka myinshi ntakorera mu Rwanda, mu gihe nabaga nagarutse numvaga abantu bavuga ngo ingo zirasenyuka mu Rwanda ariko nta bigaragaza igituma zisenyuka. Twakoze ubushakashatsi tubaza Abanyarwanda ikibitera. Icyadutangaje ni ukubona umubare munini w’abagaragaje ko bazi ingo zasenyutse.”
Mu bantu 2000 basubije ibibazo muri iri kusanyabitekerezo, abagera kuri 89% bagaragaje ko bazi ingo zasenyutse ugereranyije na 11% batabifiteho amakuru.
Ku ngingo ijyanye n’ibitera gatanya, 36% basubije ko zifitanye isano no gucana inyuma, 25% bagaragaza ko zishingiye ku kutumvikana ku mikoreshereze y’umutungo hagati y’abashakanye; 17% bavuga ko ziterwa no kutagira imyumvire imwe ishingiye ku muco mu gihe ubusumbane mu mashuri byagaragajwe nk’impamvu n’abagera kuri 5%.
Indi mpamvu yagaragajwe n’abagera kuri 3% ni ishingiye ku bugumba. Icyakora 14% bagaragaje ko batazi impamvu ingo zisenyuka.
Dr Mugenzi yavuze ko iyi mibare itanga ishusho y’uko umuryango nyarwanda udatekanye ari yo mpamvu inzego bireba zikwiye gushaka ibisubizo by’iki kibazo nubwo ibiva mu ikusanyabitekerezo bitaba ari ukuri kudashidikanywaho.
Abana barahababarira
Umurezi w’inararibonye washinze akaba anayobora ishuri rya Kigali Junior Academy, Mbabazi Joyce Karamba, yavuze ko ibibazo byinshi byo mu ngo bigaragarira mu bana nk’umuntu umarana na bo umwanya munini.
Ati “Abana bo mu miryango ifite ababyeyi batanye usanga bafite ibibazo by’ihungabana n’ubukene kuko baba batitaweho. Iyo umugabo n’umugore badashyize hamwe, abana baraharenganira cyane ugasanga uburere bwabo butuzuye.”
Yavuze ko ubu bushakashatsi ari ingenzi ku muryango nyarwanda kuko harimo ingingo nyinshi zavuzweho zafasha mu gushaka ibyawubaka bigizwemo uruhare n’inzego zitandukanye.
Umuvugabutumwa Muhire Modeste yavuze ko kugira ngo ibibazo byo mu muryango bibashe gukemurwa haba hagomba kugaragara imibare ishingirwaho.
Ku bwe, kuba ubumwe bw’abagize umuryango hamwe na hamwe bugenda busenyuka ni kimwe mu biwuzahaza hakaba havamo na gatanya.
Ati “Ubumwe bwabuze mu miryango, usanga abana birwanaho, umugabo n’umugoire bikaba uko kandi nta wukibaza mugenzi we ibyo atatunganyije.”
Hari abishora mu rushako bakuruwe n’imitungo
Karamba yavuze ko abasore bamwe bareshywa n’amafaranga bakishora mu rushako rutazaramba kuko bataba bashingiye ku ndangagaciro zizubaka urugo rugakomera.
Abandi ngo bashaka batarigeze barambagiza ngo bamenyane bihagije n’abo bagiye gushakana na bo.
Uyu murezi avuga kandi ko abagiye gushakana bakwiye kuba bujuje imyaka y’ubukure; kuri we 21 ni mike agereranyije n’uko ab’ubu baba bakishakisha.
Ati “Kujya mu rugo ntabwo ari ibintu byo gukina. Kubana n’undi muntu bisaba imyaka y’ubukure ku buryo mu bitekerezo byawe uba uzi uko uzabasha kwihanganira mugenzi wawe no kumwunganira aho afite intege nke.”
Joyce Karamba yavuze ko ikindi kintu cy’ingenzi ari uburere umuntu akura mu muryango kuko “iyo umwana utamutoje kubaha no kumvira akiri muto nagera mu rugo ntibizashoboka.”
Ashimangira ko umwana agomba gushyirwaho igitsure aho kumurera bya ‘cira aha nikubite’.
Ati “Kera ababyeyi baradukundaga ariko bakaducyaha ubanza ari uko babayaraga benshi. Uyu munsi ubyara babiri bonyine, umwe aba ari igi, undi ari ikirahure ukagira ngo umwana arameneka. Uwo nakura akaba umugore cyangwa umugabo azaba yigenga.”
Mu bindi byagaragajwe muri iri kusanyabitekerezo, abagera kuri 78,4% bagaragaje ko batishimira ubuharike mu gihe 21,6% babushyigikiye.
Ku ngingo yerekeye ibyo Abanyarwanda bashingiraho bahitamo abo bazabana, abagera kuri 30,9% basubije ko bahitamo gushakana n’ubarusha amafaranga naho 16,5% bahitamo gushakana n’abo banganya umutungo. 31,5% bavuze ko bita ku rukundo kuruta amafaranga naho 20,8% ntibigeze basubiza iki kibazo.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!