Ibyo bibazo birimo imanza z’imitungo yasahuwe n’iyangijwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi zitararangizwa mu buryo bwunga no gutanga amakuru y’ahajugunywe imibiri itarashyingurwa mu cyubahiro.

Guhera tariki ya mbere y’Ukwakira buri mwaka u Rwanda rutangira ukwezi ko kuzirikana ubumwe n’ubwiyunge gusozwa tariki ya 31 uko kwezi.

Muri uyu mwaka wa 2019, uko kwezi kuzarangwa n’ibikorwa bitandukanye birimo gushinga ihuriro (club) ry’ubumwe n’ubwiyunge kuri buri Mudugudu, igikorwa Komisiyo ivuga ko kiri mu byo Perezida Kagame yashyize ku murongo mugari w’ibizakorwa muri iyi manda y’imyaka 7.

Iri huriro rizaba riyobowe n’umuyobozi w’Umudugudu, rizaba rigizwe n’uhagarariye Umudugudu muri Njyanama y’Akagari, abayobozi b’Amasibo, Abarinzi b’Igihango, Abakangurambaga b’ubumwe n’ubwiyunge batuye mu mudugudu, abajyanama b’ubuzima ndetse n’abasanzwe bakemura amakimbirane barimo komite y’umugoroba w’ababyeyi.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Ubumwe n’Ubwiyunge, Ndayisaba Fidѐle avuga ko inshingano nyamukuru iri huriro rizaba rifite ari ugukemura ibibazo by’imanza z’imitungo yasahuwe n’iyangijwe muri Jenoside yakorewe Abatusti zitararangizwa mu buryo bwunga no kugaragaza ahajugunywe imibiri y’abishwe muri Jenoside ngo ishyingurwe mu cyubahiro.

Ati “Iri huriro rifite ibikorwa byihariye rizibandaho. Icya mbere ni ikibazo cy’imanza z’imitungo yasahuwe n’iyangijwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi, zaba zitararangizwa mu buryo bwunga, kandi zirahari. Nyinshi zararangiye ariko hari izihari zitarangizwa kandi ngo zirangizwe mu buryo bwunga. Icya kabiri ni ugufasha kubona amakuru y’imibiri y’abantu bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi itaraboneka ngo ishyingurwe mu cyubahiro.”

Ukwezi ko kuzirikana ubumwe n’ubwiyunge kuzatangirizwa mu nteko rusange z’abaturage zo ku 01 Ukwakira 2019, ari nabwo abagize iryo huriro muri buri Mudugudu bazatorwa.

Gufite Insanganyamatsiko igira iti “ Imyaka 25 mu nzira y’ubumwe n’ubwiyunge: ubumwe bwacu, amahitamo yacu”.

Mu bindi bikorwa bizaranga uko kwezi; harimo ibiganiro bijyanye n’insanganyamatsiko, ibijyanye no komora ibikomere, gusaba imbazi no kuzitanga bizatangwa mu madini n’amatorero.

Gusura no kuremera abatishoboye bagizweho ingaruka n’amateka igihugu cyanyuzemo, gusura no kuganiriza abagororwa muri Gereza n’amarushanwa y’abanyeshuri.

Igipimo ku bumwe n’ubwiyunge kigaragaza ko Abanyarwanda bateye intambwe ku bumwe n’ubwiyunge ku kigero cya 92.5%. Biteganyijwe ko iki gipimo cyagera kuri 96% mu 2024.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Ubumwe n’Ubwiyunge, Ndayisaba Fidѐle avuga ko inshingano nyamukuru iri huriro rizaba rifite ari ugukemura ibibazo by’imanza z’imitungo yasahuwe n’iyangijwe muri Jenoside
Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Ubumwe n’Ubwiyunge, Ndayisaba Fidѐle avuga ko inshingano nyamukuru iri huriro rizaba rifite ari ugukemura ibibazo by’imanza z’imitungo yasahuwe n’iyangijwe muri Jenoside