00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Hagiye gushyirwaho komisiyo iziga ku bibazo bikibangamiye imigenderanire hagati y’u Burundi n’u Rwanda

Yanditswe na Akimana Erneste
Kuya 18 March 2023 saa 12:55
Yasuwe :

Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba mu Rwanda, Habitegeko François n’Umuyobozi w’Intara ya Cibitoke mu Burundi, Bizoza Carême, bemeranyijwe ko bagiye gushyiraho komisiyo ihuriweho izacukumbura ibibazo bikibangamiye imigenderanire ku baturiye umupaka uhuza ibihugu byombi.

Ni ibyemezo byafashwe kuri uyu wa 17 Werurwe 2023 mu nama abo bayobozi bahuriyemo mu Karere ka Rusizi yari yanatumiwemo n’Umuyozi w’Intara y’Amajyepfo, Kayitesi Alice ubwo harebwaga ibyafasha ubuhahirane hatibagiranye n’ibyo gukaza umutekano.

Ni komisiyo iziga ku bijyanye no kunoza ubucuruzi bwambukiranya imipaka cyane ko kugeza ubu nta bicuruzwa byo mu Burundi biratangira kuzanwa mu Rwanda mu gihe rwo rubyoherezayo.

Iziga kandi ku bijyanye no gufungura umupaka wa Bweyeye uhuza u Rwanda na Komini ya Mabayi mu Burundi bikajyana no guhangana n’abahungabanya umutekano w’u Rwanda banyuze mu Ntara ya Cibitoke.

Impande zombi zanemeranyije ko zigiye guhuriza hamwe abaturage b’impande zombi mu Murenge wa Bweyeye, aho bazaba babakangurira kudahishira abagira uruhare muri ibyo bikorwa, ibizakorwa hamaze gusabwa uburenganzira ku buyobozi bukuru bw’ibihugu byombi.

Guverineri Habitegeko ati “Tugiye kuganiriza cyane abo muri Komini ya Mabayi ndetse na Bukinanyana mu Burundi kugira ngo birinde kuba bagwa mu mutego wo kwifatanya n’abagizi ba nabi".

Ku kibazo cyo gufungura umupaka wa Bweyeye uhuza u Rwanda na Komini ya Mabayi mu Burundi utarafungurwa, Umuyobozi w’Intara ya Cibitoke Bizoza Carême yavuze ko azakora ubuvugizi i bukuru kugira ngo barebe ko byakemuka.

Yavuze ko itsinda bagiye gushyiraho rigiye kwiga ku bibazo byose bikibangamiye imiganderanire ku mpande zombi bigiye gukurikiranwa ku buryo muri icyo gihe bihaye bigomba kuba byabonewe igisubizo.

Mu Ukwakira 2022 nibwo Leta y’u Burundi yatangaje ko yafunguye imipaka yose iyihuza n’ibindi bihugu harimo n’iyihuza n’u Rwanda, yari imaze igihe ifunze nyuma y’agatotsi kaje mu mubano w’ibihugu byombi.

Nubwo yafunguwe hari utubazo tutaranozwa neza turimo uko ibicuruzwa bizajya byambutswa ku mpande zombi, uburyo bwo korohereza abatuye ku mipaka kujya mu kindi gihugu ndetse no gucunga umutekano hirindwa ko hari abaca ruhinga nyuma bakawuhungabanya.

Abayobozi ku mpande zombi bahuriye mu Karere ka Rusizi
Abayobozi ku ruhande rw'Intara ya Cibitoke mu Burundi n'urw'Intara y'Amajyepfo n'UBurengerazuba ku ruhande rw'u Rwanda, ubwo bari mu biganiro
Abayobozi ku ruhande rw'Intara ya Cibitoke mu Burundi n'urw'Intara y'Amajyepfo n'UBurengerazuba ku ruhande rw'u Rwanda, ubwo bari mu biganiro

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages