Guhera tariki ya mbere Nyakanga 2013, abasora bashyizwe mu byiciro by’abasora bato bato bazajya bakora imenyekanishamusoro bakoresheje telefone igendanwa, nk’uburyo buboroheye bwo kubafasha kubarinda kujya gutonda imirongo ku Kigo cy’Imisoro n’Amahoro, bakabasha gukora ubucuruzi badatakaza igihe.
Ibi ni ibitangazwa na Komiseri w’Imisoro y’Imbere mu gihugu, Bumbakare Pierre Celestin, ubwo mu mpera z’ukwezi gushize yagiranaga ibiganiro n’abasora bo mu turere twa Nyagatare na Gatsibo.
Hashize igihe abasora banini n’abaciriritse barahawe uburyo buborohereza gukora imenyekanisha no kwishyura imisoro aho bifashisha ikoranabuhanga rya E-Filing na E-Payment bakarikora bifashishije internet amasaha 24/24.
Kuri ubu ikoranabuhanga rikomeje kwegerezwa abasora kugera no ku bato. Abasora bato bashyizwe mu byiciro bigizwe n’abafite igicuruzo kiva kuri miliyoni 50 na miliyoni 12, aba ni bo bishyura umusoro ku nyungu kuri 3% ku mwaka, Abafite igicuruzo kiri hagati ya miliyoni 12 na miliyoni 2 bo bashyiriweho umusoro ku nyungu mbumbe. Abafite igicuruzo kiri hagati ya miliyoni 2 na miliyoni 4 basora ibihumbi 60; abagira igicuruzo kiri hagati ya miliyoni 4 na miliyoni 7 bishyura umusoro ku nyungu w’ibihumbi 120 ku mwaka; abafite igicuruzo kiri hagati ya miliyoni 7 na miliyoni 10 bishyura umusoro ku nyungu ungana n’ibihumbi 210, na ho abafite igicuruzo kiri hagati ya miliyoni 10 na miliyoni 12 bishyura umusoro ku nyungu mbumbe ungana n’ibihumbi 300.
Abari muri ibi byiciro bose guhera muri uku kwezi kwa Nyakanga 2013 ntibizaba bikiri ngombwa ko batakaza igihe bajya kuri RRA kumenyekanisha uwo musoro, ahubwo bagomba kujya bifashisha Telefone igendanwa bakarangiza izo nshingano.
Komiseri w’Imisoro y’Imbere mu gihugu Bumbakare Pierre Celestin avuga ko nta kizaba kigoranye kirimo, buri wese azaba abasha kubyikorera kandi akamenyekanisha uwo musoro. Ushaka kwinjira muri ubu buryo akoresha *800# agakanda Yes cg Ok. Ubundi agakurikiza amabwiriza.
Abasora bato bazahabwa amezi 3 yo kuba barangije kwiyandikisha mu ikoreshwa ry’ubu buryo. Bumbakare agira ati "Hari abasora bato bahawe uburyo bworoshye bwo kumenyekanisha umusoro bakoresheje telephone zigendanwa. Ni babandi batarengeje miliyoni 50 z’igicuruzo ku mwaka kandi bishyura ku kugenekereza (Forfait). Ni ukuvuga abasora bato bashyizwe mu byiciro bishyura umusoro ku nyungu mbumbe."
Hagati aho ariko RRA ikomeza gukangurira abacuruzi gukora neza by’umwuga batanga inyemezabuguzi zemewe cyane ko ubu buri wese wanditse muri TVA asabwa kwifashisha imashini zitanga inyemezabuguzi “Electronic Billing Machine” kandi n’umuguzi akamenya ko ari uburenganzira bwe kuyihabwa igihe cyose aguze igicuruzwa.
Ubuyobozi bw’Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro bukaba bugenda bushishikariza abasora bose, mu biganiro bibera hirya no hino mu gihugu, kwitabira uburyo bugenda bubashyirirwaho kandi bakarushaho kujyana n’ikoranabuhanga birinda gupfusha ubusa igihe cyabo.



















TANGA IGITEKEREZO