00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Hakenewe undi muvuno mu guteza imbere uburinganire mu bikorera

Yanditswe na Tuyishimire Raymond
Kuya 1 April 2021 saa 03:17
Yasuwe :

Urwego rushinzwe iyubahirizwa ry’ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye (GMO), rwatangaje ko hakigaragara icyuho hagati y’Abagabo n’Abagore mu bigo bimwe na bimwe by’abikorera , ruvuga ko hari gushyirwamo imbaraga mu kukigabanya ndetse ko hari byinshi bimaze gukorwa.

Ibi bigaragazwa n’imibare y’uru rwego aho yerekana ko abagore bari mu mirimo y’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro bari kuri 11%, urwego rw’ubwikorezi ni 9%, Urwego rw’ingufu ni 5% naho mu rwego rw’abubatsi 19%.

Imibare kandi yerekana ko Umubare w’Abagore n’Abakobwa bafite ibigo bito by’ubucuruzi bangana na 33% mu gihe Abagore bari mu myanya ifata ibyemezo mu nzego z’abikorera ari 32%.

Umuyobozi Mukuru wa Sosiyete y’u Rwanda Ishinzwe ingufu, REG, Ron Weiss, nka kimwe mu kigo cyashyize imbaraga mu kwimakaza ihame ry’uburinganire, yavuze ko batangiye gutera intambwe mu kwimakaza iryo hame.

Ati ”Dufite abakozi bagera ku 1400, muri bo abagore ni 200 gusa, ubaze ku ijanisha ni hafi 17%. Urebye ku myanya y’abatekenisiye abagore ni bake kurushaho. Dufite abagore b’abatekinisiye basaga ijana mu gihe abagera hafi kuri 800 ari abagabo.”

Ron avuga ko kongera umubare w’abagore bifite akamaro kuko bizongera umusaruro.

Ati “Twemera cyane ko kugira umubare munini w’abagore bizongera umusaruro w’Ikigo. Hari ubushakashatsi bwinshi bubyemeza. Dufite ingamba zitandukanye zizadufasha kubigeraho .Icya mbere ni uko urugomero rwa Nyabarongo ya Kabiri ruzaba uruganda runini rwacu rw’amashanyarazi ruzakorwamo n’abagore gusa.Guhera ku mukozi wo ku muryango kugera ku muyobozi Mukuru warwo .”

Yavuze ko ari intego ikomeye kuyigeraho ariko kandi ishoboka.

Ati “Ntibyoroshye kubishyira mu bikorwa kuko tugomba kubona abatekenisiye n’abanjeniyeri batandukanye bazarukoramo. Ndakeka ruzaba ari uruganda rw’amashanyarazi ku rwego rw’Isi rukorwamo n’abagore gusa bizadufasha kandi gushishikariza izindi nganda dufite kongera umusaruro.”

Umuhuzabikorwa wa gahunda yo kwimakaza ihame ry’Uburinganire mu nzego z’abikorera muri GMO, Muhirwa Zephy, yabwiye IGIHE ko nubwo hakigaragara icyuho mu kwimakaza ihame ry’uburinganire mu nzego z’abikorera, hari ibikwiye kwishimirwa kuko ihame ry’uburinganire rimaze kumvikana hirya no hino mu bigo by’abikorera ariko avuga ko hacyigaragara imbogamizi zitanduka.

Ati “Abagore bari ku isoko ry’umurimo ni bake , ariyo mpamvu iyo tugiye mu bigo baratubwira ngo ese ko dushaka kubaha imirimo ariko ko tukababura. Aho rero nabo [inzego z’abikorera] bafite uruhare rwo kugira ngo bagende hirya no hino bakore ubukangurambaga bavuge bati imirimo irahari, babe banagirana amasezerano n’ibyo bigo byigisha.

Yavuze ko hakenewe ubukangurambaga bushishikariza abana b’abakobwa kwitabira imirimo ya tekiniki .

Ati “Abana b’abakobwa barangiza amashuri ya tekiniki baracyari bake cyane, ubukangurambaga bukaba bwarenga ibigo by’abikorera bukagera no kuri Minisiteri y’uburezi ndetse bukanagera no mu ngo.”

Yavuze ko abagore bafite ibigo byabo nabo bakiri bake bityo ko hakenewe izindi mbaraga z’ubuvugizi mu nzego z’abikorera.

Uretse mu nzego z’abikorera, mu z’ubuyobozi u Rwanda rwakoze amavugurura atandukanye atuma ruza ku myanya ya mbere ku Isi mu kugira umubare munini w’abagore mu nzego zifata ibyemezo, nk’aho mu Nteko Ishinga Amategeko bangana na 61%, muri Guverinoma bagera kuri 50 %.

Hasabwe imbaraga mu gucengeza ihame ry'uburinganire mu bikorera bo mu Rwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages