Yabigarutseho mu kiganiro Isesenguramakuru cya Radio Rwanda, cyagarukaga ku isomo abanyapolitiki bakura muri politiki mbi yagejeje u Rwanda kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Ni ikiganiro cyari cyatumiwemo Komiseri muri FPR Inkotanyi, Tito Rutaremara, Nyirahirwa Veneranda, Visi Perezida wa Kabiri wa PSD na Senateri Uwizeyimana Evode.
Komiseri mu Muryango FPR Inkotanyi, Tito Rutaremara, yavuze ko politiki ikwiye, ikorwa mu rugendo rwo guteza imbere abaturage n’igihugu.
Ati "Politiki ni ukuyobora igihugu cyawe kugira ngo gitere imbere."
Yasobanuye ko politiki yabaye mbi mu Rwanda kuva mu myaka yo hambere, ubwo hatangiraga mitingi za politiki kuva mu 1959.
Ati "Hatangiye kujyaho politiki na za mitingi, mwajyagayo mwahura n’abandi, babarusha amaboko bakabakubita. Mitingi ni aho mwavugiraga porogaramu zanyu n’ibindi…Mwaba muvuyeyo, waba uri wenyine wahura n’abo mu rindi shyaka bakagukubita. Noneho bakavuga ngo gukora politiki ni bibi, kuko ibyo byagiye bizana no kwica, gufunga, gukubitwa n’ibindi.”
Senateri Uwizeyimana Evode yashimangiye ko u Rwanda ari urugero rwiza rw’Igihugu cyubatse politiki nziza kuva mu myaka 32 ishize, Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ihagaritswe.
Ati "Hari umwarimu wigisha muri Kaminuza ya Montréal [muri Canada] wigeze kumbwira ati ’iyo impyisi iri kwiyamamaza ibwira ihene ko itazongera kuzirya. Irazibwira iti nyuma y’amatora ngiye kurisha, sinzongera kurya inyama, nzajya ndya ibyatsi’. Birakwereka ko hari abanyapolitiki bameze nk’abatekamutwe babeshya abaturage, bakabizeza n’ibidashoboka. Nyuma y’amatora abaturage bagategereza cya cyizere wabahaye ukakibura. Nahereye ku Rwanda nkwereka kuva mu 1994 ushobora kubona igisobanuro cya politiki nziza."
Yasobanuye kandi ko Politiki iyo ikozwe neza, iteza imbere ubukungu bw’igihugu n’imibereho myiza y’abaturage, kandi u Rwanda rwabaye urugero rwiza rw’aho ubuyobozi bwiza bugira uruhare mu guhindura ubuzima.
Yavuze ko hari itandukaniro ry’umunyapolitiki n’ukora akazi ka Politiki kuko usanga Politiki isaba kwitangira abandi, kureba inyungu rusange no gutwara urumuri rumukira abandi.
Yanerekanye kandi ko politiki ishobora kuba umuhamagaro w’umuntu ariko inakenera ubushobozi.
Ati "Byose birimo kuko hari abo byagaragaye ko bashobora kuba barize muri kaminuza zizwi, zinakomeye ku Isi ariko bagera muri politiki ikabananira bagakora amarorerwa. Ni ibintu bibaho. Hari ukuntu umuntu aba yishoye mu byo adafitiye umuhamagaro."
Senateri Uwizeyimana kandi yagaragaje ko umunyapolitiki udafite icyo aha abaturage, abaha ingengabitekerezo ya Jenoside akanihisha mu macakubiri ari na byo byabaye ku butegetsi bwa Habyarimana bwagejeje u Rwanda kuri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Visi Perezida wa Kabiri wa PSD, Nyirahirwa Veneranda, yavuze ko umuntu wiyita umunyapolitiki atari we adashobora kugeza abo ayoboye ku iterambere.
Ati "Ntuba ufite icyerekezo na wa muhamagaro cyangwa urukundo rw’abo ushaka kugeza ku iterambere, ahubwo ibyinshi ubibara mu nyungu zawe. Biragorana kwiyita umunyapolitiki kuko ubikora nk’akazi ariko utazi inshingano ufite ku bo uhagarariye."



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!